Amajyaruguru:Hagaragajwe ko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byasabye ubutwari n’imbaraga zidasanzwe z’Inkotanyi
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’Abanyarwanda bose mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abari abakozi ba Perefegitura zahujwe zikabyara Intara y’Amajyaruguru.
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ku biro by’intara, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabuze abayo ndetse n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndengakamere yasigiye igihugu ibikomere bikomeye, asaba buri wese gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ari yo yose.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si ukugaruka ku mateka gusa, ahubwo ni umwanya wo kuzirikana aho igihugu cyavuye no gufata ingamba zituma Jenoside itazongera kubaho ukundi. Tugomba gukomeza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwamagana icyatanya Abanyarwanda.”
Yakomeje asaba abaturage gukomeza kubaka u Rwanda ruzira urwango n’amacakubiri, ashimangira ko Jenoside yateguwe na Leta yariho icyo gihe yashishikarije abaturage kwica Abatutsi bazizwa uko bavutse.
Mu kiganiro cyatanzwe na Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gelard, yavuze ko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi byari urugamba rukomeye cyane rwakozwe n’Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yagize ati: “Inkotanyi zari nke cyane ugereranyije n’abakoraga Jenoside, ariko zagize ubutwari budasanzwe. Batayo zitandukanye zoherezwaga hirya no hino mu gihugu kugira ngo zirokore abaturage, zihashye Interahamwe ndetse zigarure umutekano.”
Nyirimanzi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal ndetse igashyirwa mu bikorwa n’Interahamwe n’abandi bayoboke b’ivangura n’urwango.
Yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iri mu zazahajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu rwibutso rwa Jenoside rwa Court d’Appel mu Karere ka Musanze hashyinguyemo imibiri irenga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Yanashimangiye ko ibikorwa byo kwibuka bikwiye gukomeza kubera ku rwego rw’Intara kugira ngo amateka Jenoside yasize akomeze kuzirikanwa, bityo bifashe mu gukumira ingengabitekerezo yayo.
Iki gikorwa cyabanje no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Court d’Appel no gufata umunota wo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hanacanywe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cyo gukomeza kubaho no kubaka igihugu gitekanye, gifite ubumwe n’iterambere ridashingiye ku ivangura.
Muri iki gikorwa kandi hasomwe amazina y’abari abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Nyakinama bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanatangazwa ko hakomeje gushakishwa amakuru y’abataramenyekana kugeza ubu.
Mu butumwa bw’umuyobozi muri IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Hon. Manirarora Annoncée, yavuze ko kurokoka Jenoside atari iherezo ry’ububabare, ariko ko kwibuka bifasha abarokotse gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu.
Yagize ati: “Kwibuka ntibikuraho agahinda, ariko bidufasha gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo musingi ukomeye wo kurinda igihugu.”
Yashimiye cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside, avuga ko zahaye abarokotse ubuzima bushya.
Ati: “Kuri twe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkotanyi ni ubuzima. Iyo zitahagoboka, benshi muri twe ntituba tukiriho uyu munsi.”
Yanamaganye abayobozi n’abize bakoresheje ubumenyi bwabo mu gutegura Jenoside, avuga ko amateka agaragaza uruhare rw’abanyabwenge n’abategetsi b’icyo gihe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango.
Senateri Dr Nyinawamwiza Laetitia wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari umuhango gusa ahubwo ari urugendo rwo gusigasira amateka no kwigisha abakiri bato.
Yagize ati: “Kwibuka bidufasha gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Tugomba kwigisha urubyiruko amateka nyayo kugira ngo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bitazigera bigaruka ukundi.”
Yagarutse ku mateka y’itotezwa ry’Abatutsi kuva mu 1959, aho bicwaga, bagatwikirwa ndetse bakamburwa ibyabo, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Senateri Nyinawamwiza yashimangiye ko ubuyobozi bw’Inkotanyi buyobowe na Perezida Paul Kagame bwongeye kubaka igihugu, bugasubiza Abanyarwanda icyizere n’umutekano.
Ati: “Uyu munsi u Rwanda rufite amahoro n’iterambere kubera ubuyobozi bwiza bwahagaritse Jenoside bukongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse.”
Muri iki gihe cy’imyaka 32 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bayobotse inzira yo guhuriza hamwe mu kubaka igihugu giteye imbere Kandi gitekanye.



