U Rwanda rwinjije asaga miliyari 13 Frw mu bicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko hagati ya tariki ya 04 na 08 Gicurasi 2026, u Rwanda rwinjije amafaranga arenga miliyari 13 z’Amafaranga y’u Rwanda avuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga.
Muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje hanze toni 9,352 z’ibicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi, byinjije amafaranga angana na miliyari 13.7 Frw.
Icyayi ni cyo cyinjije amafaranga menshi kurusha ibindi bicuruzwa, aho toni 1,027 zoherejwe hanze zinjije asaga miliyari 4 Frw.
Ibicuruzwa by’ubuhinzi binyuranye na byo byagize uruhare runini mu kwinjiriza igihugu amadovize, aho toni 6,954 zinjije asaga miliyari 5.9 Frw.
Ikawa ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byoherezwa hanze, aho toni 194 zinjije amafaranga arenga miliyari 1.2 Frw.
Mu rwego rw’imboga n’imbuto, toni 274 z’imboga zinjije asaga miliyoni 710 Frw, mu gihe toni 456 z’imbuto zinjije asaga miliyoni 430 Frw.
Indabo zoherejwe mu mahanga zinjije amafaranga arenga miliyoni 112 Frw, mu gihe ibikomoka ku bworozi byinjije asaga miliyari 1.2 Frw.
Ibi bicuruzwa byoherejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Burayi, Amerika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, aho bikomeje gufasha u Rwanda kubona amadovize no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
NAEB igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, cyane cyane binyuze mu kongera umusaruro unoze no gushaka amasoko mashya ku rwego mpuzamahanga.
Kwamamaza ibikomoka ku buhinzi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga bikomeje kandi guteza imbere izina rya “Made in Rwanda”, mu gihe abahinzi n’aborozi bakomeza kubona inyungu zibafasha kuzamura imibereho yabo.

