RP Musanze: Urubyiruko rwasabwe kuba umusingi wo kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwasabwe gukomeza kuba maso no kurinda amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo rurusheho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya, cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musanze (RP Musanze) riherereye i Nyakinama, aho abanyeshuri baryigamo bagaragarijwe uruhare urubyiruko rwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’ubukangurambaga bubi n’inyigisho mbi byakorwaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe uburyo urubyiruko rwoshywe mu ngengabitekerezo y’urwango, rugatozwa kubona Abatutsi nk’abanzi cyangwa “inyenzi”, kugeza ubwo bamwe bumvaga ko kubica atari icyaha.
Intumwa ya Minisitiri muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Christian, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire kandi igashyirwa mu bikorwa binyuze mu nyigisho z’urwango n’amacakubiri byinjizwaga mu baturage, cyane cyane urubyiruko.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yabaye impanuka. Yateguwe igihe kinini, abantu batozwa urwango kugeza aho bamwe batinyukaga kwica abo babanaga ndetse n’abo bafitanye isano. Ni yo mpamvu urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kumenya amateka kugira ngo rutazigera rusubira mu makosa nk’ayo igihugu cyanyuzemo.”
Yakomeje avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi akwiriye gusigasirwa no kwigishwa urubyiruko mu buryo burambye kugira ngo rubashe guhangana n’abapfobya Jenoside cyangwa abayigoreka bifashishije ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festus, yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guhangana n’abagoreka amateka yayo.
Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo. Mukwiye kuba maso, mukirinda abantu babashora mu myumvire mibi banyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bundi buryo bushaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko kwibuka bidakwiye gufatwa nk’umuhango gusa, ahubwo ko bikwiye kubera urubyiruko isomo ryo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka igihugu gitekanye.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bavuga ko cyabafashije gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenya uruhare rwabo mu kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda.
Asugire Ines, umwe mu banyeshuri biga muri RP Musanze, yavuze ko ibiganiro bahawe byamufashije kurushaho gusobanukirwa agaciro ko kwibuka.
Yagize ati: “Twamenye ko kwibuka atari ukubika inzika nk’uko hari ababigoreka, ahubwo ari uguha agaciro abazize Jenoside no gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe.”
David, undi munyeshuri, yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, rukirinda amakuru ayobya cyangwa ashobora gukurura urwango.
Ati: “Nk’urubyiruko dufite inshingano zo kurinda amateka yacu no kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.”
Umuyobozi wa RP Musanze, Eng. Abayisenga Emile, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka mu mashuri bifite akamaro gakomeye kuko ari ho habarizwa urubyiruko rwinshi ruzavamo abayobozi n’abakozi b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Iyo abanyeshuri bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukana bwayo n’ingaruka yagize ku gihugu, bibafasha kumva neza inshingano bafite mu kubaka igihugu no kugisigasira.”
Yongeyeho ko amashuri afite uruhare rukomeye mu kurera urubyiruko rufite indangagaciro zo gukunda igihugu no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yasabye urubyiruko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyabungabunga kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Urubyiruko ni rwo igihugu gihanze amaso. Mukwiye gukoresha amahirwe mufite yo kwiga mukubaka igihugu, mukirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora gutera imbere nk’uko buri Mu Nyarwanda wese ukunda igihugu abyifuza mu gihe rwarangwa n’amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Iterambere rirambye rishingira ku bumwe bw’abaturage. Iyo abantu bahuje imbaraga bakorera hamwe, igihugu kiriyubaka kandi kigatera imbere.”
Uyu muyobozi yasoje asaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside, rushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n’iterambere rirambye.










