AmakuruIbidukikije

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yasuye Umushinga wa Nyabarongo II yibutsa ingamba zo kugabanya ibiza

Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza (Emergency Management (MINEMA) Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, ari kumwe na Richard Nyirishema, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imicungire y’Umutungo Kamere w’Amazi Rwanda Water Resources Board, basuye Umushinga Mugari w’Ingufu n’Amazi wa Nyabarongo II Nyabarongo II Multipurpose Project hagamijwe gusuzuma aho ugeze no kuganira n’abawushyira mu bikorwa.

Uru ruzinduko rwo kuwa 30 Mata 2026,rwibanze ku kureba uko ibikorwa byubakwa bigenda, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kwirinda no guhangana n’ibiza zishyirwa mu byiciro byose by’umushinga, uhereye ku gutegura kugeza ku ishyirwa mu bikorwa.

Abayobozi bagaragaje ko iyi gahunda igamije kongerera umutekano imishinga minini y’iterambere, cyane cyane iyo ishingiye ku mutungo kamere w’amazi, hagamijwe kurinda abaturage n’ibikorwaremezo bishobora guhura n’ingaruka z’ibiza.

Itsinda rishinzwe iyubakwa ry’uyu mushinga ryishimiye uruzinduko rwa Minisitiri, rishyimangira ko ibikorwa bya Nyabarongo II bikomeje kubakwa hitawe ku bwisungane ku bijyanye n’ibiza, kandi ryiyemeza gushyira mu bikorwa inama n’inyunganizi zatanze.

Uru ruzinduko rukurikiye urundi Minisitiri Murasira yagiriye mu Karere ka Muhanga Muhanga District mu cyumweru gishize, aho yagenzuye umushinga w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Nyabarongo I Nyabarongo I Hydropower Project ruherereye ku mugezi wa Nyabarongo, yibanda ku ngamba zo kugabanya ingaruka z’ibiza zishobora kuwuhungabanya.

Yananasuye kandi ibikorwa byo kubaka Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mubuga TVET Mubuga TVET Construction Project mu Karere ka Karongi Karongi District, riri kubakwa muri gahunda ya Jya Mbere Project Jya Mbere Project igamije guteza imbere imibereho myiza y’impunzi n’abaturage babakiriye.

Abayobozi basabye ko imishinga yose igomba gushyiramo ingamba zihamye zo kugabanya no gukumira ibiza mu rwego rwo kurinda ibikorwa by’iterambere n’imibereho y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *