Imikino yahuje abasaseridoti ba Diyoseze ya Ruhengeri n’iya Kabgayi yasize bose batsindaguranye
Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri na Kabgayi bahuriye mu mikino ihuza Kiliziya: Kabgayi yegukana imikino y’amaboko, Ruhengeri itsinda ruhago mu mukino usoza.
Ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, mu karere ka Musanze habereye imikino ihuza abapadiri bo muri Diyosezi ya Ruhengeri n’iya Kabgayi muri Kiliziya Gatolika, mu rwego rwo guteza imbere ubumwe, ubusabane n’imibanire myiza hagati y’abasaseridoti.
Iyi mikino yakinwe ku bibuga by’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri ndetse na Stade ya Tony, aho umukino wa ruhago ari na wo usoza wari wakiniwe kuri iyo stade. Diyosezi ya Ruhengeri ni yo yari yakiriye iyi mikino.
Kabgayi yitwara neza mu mikino y’amaboko
Imikino yatangiye mu mukino wa Basketball, aho Diyosezi ya Kabgayi yigaragaje ku rwego rwo hejuru itsinda Ruhengeri ku manota 45 kuri 15. Kabgayi yagaragaje imikinire ifite imbaraga, guhererekanya umupira neza no kwiruka ku muvuduko uri hejuru, bituma ibasha kugenzura umukino kuva utangiye kugeza urangiye.
Ku ruhande rwa Ruhengeri, nubwo yagerageje gushaka uko yisubiza, imipira myinshi ntiyitwaraga neza, bikagaragaza ko atari umunsi mwiza kuri yo muri uwo mukino.
Mu mukino wa Volleyball na wo, Kabgayi yongeye kwegukana intsinzi itsinda amaseti 2-0, bikomeza kugaragaza ko ari yo yari ifite imbaraga mu mikino y’amaboko.
Ruhago yahesheje Ruhengeri icyizere n’intsinzi
Nyuma yo gutsindwa mu mikino ibanza, Diyosezi ya Ruhengeri yagiye mu mukino wa ruhago ifite intego yo kwihimura. Uyu mukino wakinwe mu mvura nyinshi watangiye Kabgayi ishyiramo igitego ku munota wa mbere, ikomeza gushyiramo n’icya kabiri ku munota wa 20.
Ruhengeri yagerageje kugaruka mu mukino, ibasha gutsinda igitego kimwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Stella FC ihagarariye Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ifite imbaraga, ibasha kwishyura igitego cya kabiri. Umukino wakomeje gukomera kugeza iminota 90 irangiye ari ibitego 2-2.
Umusifuzi yongeraho iminota 3 y’inyongera, ari na yo yahesheje Ruhengeri intsinzi, itsinda igitego cya gatatu ku munota wa 92, umukino urangira ari ibitego 3-2.
Ubutumwa bw’ubumwe n’ubusabane
Musenyeri Vincent Harorimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko iyi mikino ari umwanya mwiza wo kongera guhura kw’abapadiri no gushimangira ubumwe hagati yabo.
Yagize ati:”Iyi mikino idufasha guhura, gusabana no kongera ubumwe hagati yacu. Hari abapadiri batabonana kenshi kubera inshingano zitandukanye, ariko ibi bituma twongera kwegerana tukaganira.”
Yongeyeho ko nubwo iyi mikino itaba ngarukamwaka, igenda itegurwa bitewe n’amahirwe aboneka, hakabaho kumvikana ku gihe gikwiye cyo kuyikora.
Ku ruhande rwa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko imikino nk’iyi ifite akamaro gakomeye mu kwimakaza ubumwe n’iyamamazabutumwa.
Yagize ati:”Iyi mikino si ugushaka gutsinda gusa, ahubwo ni uburyo bwo kwegerana, gusabana no kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bikorwa bifatika bituma abapadiri barushaho kwegerana.”
Abitabiriye iyi mikino bagaragaje ibyishimo byinshi, bavuga ko ari igikorwa gikwiye gukomeza gutegurwa kenshi kuko gifasha mu kongera ubumwe, ubusabane n’imibanire myiza hagati y’abasaseridoti.
Benshi basabye ko iyi mikino yazajya iba kenshi mu byiciro bitandukanye kugira ngo ibyishimo n’inyungu zayo birusheho kugera ku bapadiri n’abarayiki benshi.










