Kigali: Imbamutima z’abahawe impamyabumenyi mu ishuri ryigisha ururimi rw’ ikidage
Ubuyobozi bw’ ishuri ryigisha ururimi rw’ ikidage ruzwi nka ECL , cyangwa rwamenyekanye cyane nka DER SPRACHEN HUB, rwatanze impamyabumenyi ku bize ururimi rw’ ikidage ( German languauge academy) bashimira umusaruro bagezeho n’uburyo boroherejwe kwiga biturutse ku buyobozi bw’ iri shuri.
Mugeni Divine wahawe impamyabumenyi muri iri shuri, yavuze ko usibye kwita ku ngengo y’imari yo kwiga ururimi rw’ ikidage, hari amahirwe yoroshyr atandukanye yo kubona akazi haba mu Rwanda, ndetse bikaba akarusho no kubona amahirwe akwerekereza mu gihugu cy’ u Budage.
Usibye amahirwe abanya Rwanda bakomora kuri iri shuri, bavuga ko nubwo hari abahiga bari mu gihugu cyacu, hari n’abaturuka mu bihugu byo hanze kandi ko usibye gukorera uru rurimi mu budage, hari n’ibindi bihugu byegeranye bikoresha uru rurimi.
Mugeni Divine Ati:” Mu bizamini by’ ikidage hariho n’amasomo ategura gukora ibazwa, (Ikizamini) gusa ikigaragara n’uko umubare w’abitabira iri shuri ari abakobwa kurusha abahungu, kandi dukeneye gutera imbere mu mibereho mpuzamahanga ariko n’abahungu bakenewe ku rwego rwisumbuyeho”.
Yongera Ati:” Naje kwiga ikiganga (kuvura abantu) kandi iyo ugeze mu mahanga wiga uwo mwuga nta ikiguzi utanze, birasaba ko dutekereza ku ntego y’ibyo twifuza kurusha uko watekereza ku ngengo y’imari y’amafaranga wishyura, kandi nayo ni macye cyane ugendeye ku musaruro ukuramo”.
Mwizerwa Mulisa umuyobozi wa Germany language academy mu Rwanda, avuga ko igishimishije ari uburyo abanya Rwanda ndetse n’abatuye muri iki gihugu bamenye aho ishuri riri kurusha uko bajya kwiga mu bihugu byo hanze y’igihugu.
Ishuri ryigisha ikidage rivuga ko iri usibye abanya Rwanda ryakira, hari n’abaturuka muri Afurika y’iburasirazuba, Zimbamwe ndetse ka Cameroun bakeneye kwongera ubumenyi mpuzamahanga, ariko abenshi bahakunda bagendeye kuri serivisi bahabwa, igisigaye bakavuga ko abakeneye kugera ku ntego batekekereza ku byo biyememeje ari uko babagana kurusha uko batekereza cyane ku ngengo y’imari ihatangwa.









