AmakuruIkoranabuhangaUbuhinzi

U Rwanda rushyize imbaraga mu guhuza udushya n’isoko ry’ibiribwa

Kuwa 16 Mata 2026, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, afatanyije na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya(Inovasiyo), Ingabire Paula, bayoboye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku miterere y’Urwego rw’Igihugu rw’udushya mu bijyanye n’ibiribwa (Food Innovation Ecosystem Framework), ruri gutegurwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Iyi nama yahuje inzego zitandukanye za Leta n’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’itumanaho, ubucuruzi n’ishoramari, hagamijwe kurebera hamwe iby’ibanze byashyirwa imbere muri uru rwego, bijyanye n’intego z’igihugu zo kugera ku mutekano usesuye mu biribwa no ku mirire myiza.

Mu biganiro byabereye muri iyi nama, hibanzwe cyane ku gushaka uburyo bufatika bwo gutuma udushya n’ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi bitaguma mu byumba by’ubushakashatsi gusa, ahubwo bikagera ku isoko bigatanga umusaruro ugaragara.

Abitabiriye bagaragaje ko hakenewe uburyo buhamye buhuza abashakashatsi, abahinzi, abikorera n’abashoramari, kugira ngo udushya duhindurwe ibikorwa bifatika bifasha gukemura ibibazo bikibangamiye urwego rw’ibiribwa birimo umusaruro ukiri muke, igihombo nyuma y’isarura n’imirire ituzuye.

Minisitiri Dr. Ndabamenye yagaragaje ko ubuhinzi bw’iki gihe budashobora gutera imbere hadashyizwemo imbaraga mu guhuza ubumenyi n’ikoranabuhanga, ashimangira ko ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi bigomba kugera ku muhinzi bikamufasha kongera umusaruro no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Ku ruhande rwe, Minisitiri Ingabire Paula yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’itumanaho mu guhindura urwego rw’ibiribwa, agaragaza ko ikoreshwa ry’amakuru n’ikoranabuhanga rigezweho bishobora korohereza abahinzi kubona amakuru, amasoko n’imari, ndetse bigafasha mu guhanga ibisubizo bishya bijyanye n’ibibazo bihari.

Abitabiriye iyi nama bose bahurije ku kuba u Rwanda rukwiye gushyiraho urwego rufite ireme rufasha udushya kugera ku isoko, rukarushaho gukurura abashoramari no gushyigikira urubyiruko rufite ibitekerezo bishya mu rwego rw’ibiribwa. Icyerekezo ni uko u Rwanda rwaba igicumbi cy’udushya mu bijyanye n’ibiribwa mu karere, aho ibisubizo bishya bitangirira mu gihugu bikagirira akamaro abaturage ndetse bikagera no ku masoko mpuzamahanga.

Iyi nama igaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ubuhinzi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga n’itumanaho, hagamijwe kugera ku mutekano usesuye mu biribwa, guteza imbere imirire myiza no kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi mu buryo burambye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya(Inovasiyo), Ingabire Paula
Abitabiriye iyi nama bose bahurije ku kuba u Rwanda rukwiye gushyiraho urwego rufite ireme rufasha udushya kugera ku isoko

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *