Uncategorized

Gicumbi: Rubaya berekanye impano zikomeye mu gutangiza Shampiyona ya UKC

LlAmarushanwa y’imikino itandukanye ategurwa na Shampiyona y’Umurenge Kagame Cup yatangijwe kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, by’umwihariko ku rwego rw’Akarere atangirizwa mu Murenge wa Rubaya.

Ni imikino isanzwe igaragaramo ishyaka ryinshi kuko buri Murenge uba ushaka gutwara igikombe, gusa wanareba uko imyaka igenda ikurikiraho hagenda hagaragara impano zitandukanye.

Kuri uyu mukino wa mbere wa Shampiyona wahuje amakipe y’Umurenge wa Rubaya n’Umurenge wa Cyumba hakinwe amakipe y’abakobwa ndetse n’abahungu, gusa insinzi ku mpande zombi zatwawe n’Umurenge wa Rubaya.

Aya marushanwa akunda kugaragaza impano z’abana bakina umupira w’amaguru bakiri bato, kuko akenshi usanga batuye mu Mirenge y’icyaro bigatuma impano zabo zidindira kubera kutamenyekana.

Kuri ubu mu gutangiza Shampiyona ku mukino wa mbere, hagaragaye urubyiruko rukunda Ruhago mu Murenge wa Rubaya haba ku bakobwa n’abahungu batsinze Cyumba nyuma y’uko bavuga ko bamaze iminsi bakora imyitozo.

Ikipe y’Umurenge wa Rubaya ku bahungu yatsinze igitego 1-0 bihita bituma abasore b’Umurenge wa Cyumba basezererwa mu marushanwa.

Ni nako byagenze ku makipe y’abakobwa gusa n’ubwo impande zombi babanje guhangana byarangiye imirenge yombi inganyije 1-0, gusa hitabajwe Penariti birangira ikipe y’Umurenge wa Rubaya itsinze Cyumba 5-3.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi Bwasabye abazitabira amarushanwa bose kurangwa n’ubunyangamugayo bagakinisha abakinnyi bemewe n’amabwiriza, ndetse bakajya barushaho gukurikira ubukangurambaga buba butangirwa ahabereye imikino.

Insanganyamatsiko y’aya marushanwa y’umwaka wa 2026 igira Iti:” Twimakaze imiyoborere myiza duharanira ko umuturage ahora ku isonga”.

Abitabiriye kureba umukino uhuza Umurenge wa Rubaya na Cyumba basabwe kurushaho kugira isuku mu rugo ndetse naho bakorera, bashishikarizwa kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge dore ko uyu Murenge wa Rubaya ufatanye n’umupaka wa Gatuna hakunze kuvugwa icuruzwa rya Kanyanga ku rwego rwo hejuru.

Nyangezi Clement warebye uyu mupira avuga ko ikipe ya Rubaya nikomeza imyitozo ndetse ikazirwara nk’uko yigaragaje mu mukino wabahuje na Cyumba bishobora kuzayigesha amahirwe yo kugera mu mikino ya nyuma isoza Shampiyona.

Nkundamahoro umwe mu bakurikiranira bya Hafi imikino ihuza iyi Mirenge, avuga ko Gicumbi ifite imirenge 21 ariko ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe hazabonekamo iya Rubaya, Umurenge wa Byumba, Rwamiko,Rutare, Mutete na Miyove kuko ariyo akunze kwigaragaza cyane.

Biteganijwe ko Shampiyona y’Umurenge Kagame Cup irakomeza muri iyi week end,ikazajya igaragaramo n’indi mikino itandukanye hagamijwe gushyira imyidagaduro y’abaturage ku isonga.

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Gicumbi bakurikirana uko imikino igenda
Abaturage baba bishimye baje gushyigikira imirenge yabo
Bakiniye ku kibuga cy’Umurenge wa Rubaya
Abaturage bakurikirana uko amakipe yabo yitwara

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *