Politiki

Gicumbi: Ibuka yasabye abarokotse kudaheranwa n’agahinda bakibuka biyubaka

Umuyobozi wungirije wa Ibuka Kagoyire Christine yavuze ku bikomere Abarokotse bafite haba ku mutima ndetse n’abafite ibyo ku mubiri abasaba kudaheranwa n’ agahinda kuko bari mu gihugu cyizirikana amateka ashariye banyuzemo.

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mutete ahabereye amahoro n’ ubwicanyi bukabije kuwa 11 Mata 1994 ahitwa Musenyi.

Ati:” Abarokotse haracyari ibikomere haba ku mutima ndetse n’ ibyo ku mubiri, ariko dufite igihugu cyizirikana amateka ashariye twanyuzemo, twibuke twiyubaka nta macakubiri azongera kubaho ukundi turi mu gihugu cy’unze ubumwe, dutwaze turusheho kwiteza Imbere “.

Minisitiri w’ Ubumwe n’ Ubudaheranwa n’ inshingano mboneragihugu ( Minubumwe) Bizimana Jean Damascene yavuze ko kwibuka biri mu nshingano z’ igihugu n’ abaturage bacyo, kuko hatabayeho kuzirikana amateka yabayeho byazasubiza abanya Rwanda mu icuraburindi

Avuga ko Umurenge wa Mutete wibutse uri mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba aho ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kuva mu myaka ya 1959, aho yatanze urugero ko mu kwezi kwa Werurwe 1962 muri Byumba honyine hishwe Abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bakurwaga muri Komini zitandukanye .

Umwihariko w’ Akarere ka Gicumbi avuga ko wari ubwicanyi bukabije bwahaberaga, dore ko Abatutsi benshi bicwaga bazira kwitwa ibyitso by’ Inkotanyi bavanwaga mu turere tw’iburasirazuba hamwe nabo mu majyaruguru, bagatwikishwa amapine y’imodoka bazira kwitwa ibyitso kuko bari baturanye n’igihugu cya Uganda.

Ati:” Hano mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba hari Abatutsi benshi bicwaga bazira kwitwa ibyitso by’Inkotanyi, barabazanaga babageza ku rukiko rwa Byumba hari ikigo cya Gisirikare bakabatwikisha amapine bamara gushya bakajugunywa mu byobo byari byaracukuwe ku rukiko rwa Byumba”.

Yongeraho ko n’ ubwo igihugu cyamennye amaraso mensi ariko abarokotse basabwa gukomera kandi bakizera ko nta mahano ya Jenoside yasubira ukundi, nyuma y’uko u Rwanda rufite ubuyobozi bwamagana abagishaka kwimakaza amacakubiri no gushishikariza ingengabitekerezo mu baturage.

Amateka ashariye mu murenge wa Mutete agaragaza ko Abatutsi benshi bishwe ku itariki 11 Mata 1994 akaba aribwo bibuka mu murenge wa Mutete, gusa kuri ubu umunsi wari wateganijwe kwibukaku nshuro ya 31ushyirwa ku itariki 19 Mata 2025.

Avuga ko mu karere ka Gicumbi hakigaragara abagifite ingengabitekerezo gusa abasaba kubireka, kuko bikigaragara haba ku Batema imyaka y’ abarokotse, abigisha ingengabitekerezo mu bana bakiri bato, asaba ko babireka kuko uzagaraharaho iyo myumvire wese atazihanganirwa n’ inzego z’ ubutabera.

Umwe mu barokokeye mu murenge wa Mutete Dr Sibosiko Console yavuze ko ku itariki 10 na 11 muri 1994 habayeho ubwicanyi bukabije ahitwaga Musenyi, basenya iwabo bakamwicira bamwe mu bakomoka mu muryango we gusa asaba abarokotse kwibuka ariko baniyubaka bagaharanira kwiteza imbere badaheranwa n’agahinda.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu murenge wa Mutete cyaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mutete rushyinguwemo imibiri 1096, hasabwa abafite amakuru kwerekana ahari abantu bishwe badashyinguwe nabo bagashyingurwa mu cyubahiro, bikazafasha kubaka ubumwe n’ Ubudaheranwa.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *