AmakuruUbuhinzi

Ubuhinzi bukorerwa muri Green house bwongereye inyanya mu bihingwa byera mu Karere ka Nyabihu

Abagize Koperative Tuzamurane-Mukamira bagaragaza ko bamaze kungukira byinshi mu buhinzi bw’inyanya bakora, zibafasha gukomeza kwiteza imbere no kwihaza mu mirire binyuze mu buhinzi butangiza ibidukikije Kandi busigasira ubutaka.

Ni ubuhinzi bukorerwa muri za Green house,Aho aba bahinzi babukora bemeza ko bibaha umusaruro w’umwimerere ,utuma bagira ijambo ku isoko ry’ubucuruzi no gufasha abana babo kubona imirire ibafasha gukura neza no kongera amaraso.

Ibi babitangaje mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, ubwo basurwaga n’abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, abagize imishinga n’ibigo by’ubuhinzi ndetse n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Ighfaransa utera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi bwabo.

Ubuhinzi butangiza ibidukikije ,burinda ubutaka n’ihindagurika ry’ibihe, bukomeje kuba intero n’inyikirizo muri iyi minsi ,cyane cyane ubukorerwa muri za Green house bwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu rugendo rwo kunoza imihingire itangiza no kubungabunga urusobe rwi’ibinyabuzima.

Umiyobozi (Presidante)wa koperative Tuzamurane Bazavuga Marie Rose akomoza ku nyungu y’ubuhinzi bakora n’ingaruka bugira mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane ubugira uruhare mu kubangurira imyaka nk’inzuki.

Ati:”Twishimiye kuba aba bayobozi badusuye bakatushaho kutwongera ubumenyi bwo gukora neza ubuhinzi dukora, tukamenya guhinga ku buso buto Kandi tukabona umusaruro ufatika. Intego yacu ni ukwiteza imbere duhereye hasi(kwinaza) tuzamuka,ku buryo n’igihe abaterankunga baramutse bahagaritse ubufatanye dushobora gukomeza guhinga tutajegajega kuko twamaze kubona ifatizo(Fondasiyo).”

Aba bahinzi Kandi bavuga ko ubu bakamiritse mu guhinga inyanya no kongera umusaruro wazo, burebze uko bari basanzwe babukora mbere.

Marie Rose yakomeje ati:” Abaterankunga bacu badufashije gutuma umusaruro w’inyanya duhi ga urushaho kwiyongera, turabashimira ko umunsi ku w’undi bagenda batugezaho uburyo bujyanye n’igihe Kandi bubungabunga ibidukikije, batwubakura Green house igira uruhare mu gukora ubuhinzi butibasirwa n’ibyonnyi ndetse n’inzindi ndwara Kandi nabwo ntibuhumanye utunyabuzima nk’inzuki tubangurira ibihingwa cyane cyane mu buhinzi bukorerwa hanze ya za Green house.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’Abagore mu murenge wa Mukamira Nyirabuzuza Martha avuga ko umushinga The Rwandan Association of Ecologists (ARECO),wabafashije guhugurwa no kwihugura mu buhinzi bw’inyanya,kugeza ubu zikaba zisigaye zera no mu gice gikunze kugira ikirere gikonje.

Ati:”Ubuhinzi bwaradufashije kubera ko igihingwa cy’inyanya ari nacyo duhinze muri iyi Green house, ntabwo bwihanganira ubukonje nk’uko bikunze kugenda muri iki gice cyacu cya Nyabihu. Ni ukuvuga ngo kuzihinga bisanzwe ntibyakundaga ariko ARECO Rwanda yadufashije kumenya uburyo twazihinga mu nzu zikera neza Kandi zikihuta kuko nk’izo dufitemo ubu zigiye kwera zimazemo amezi hafi abiri ariko iyo uzihinze hanze ntabwo zera kuko zibasirwa n’urusimba ndetse n’uburwayi bikururwa n’ubukonje.”

“Ikintu byaduhinduyeho rero ni uko byaduhaye umusaruro ufatika nk’abagore kubera koperative kuko ubu tubasha gufasha imiryango yacu ndetse na sosiyete muri rusange kuko umusaruro tweza tubasha no kuwugeza ku bandi bo hirya no hino mu gihugu.”

Aba bahinzi Kandi bemeza ko ubuhinzi bwabo bwitezweho kugira uruhare mu mibereho myiza y’umuryango, haganijwe kurandura imirire mibi no kurwanya igwingira ry’abana kuko igihingwa cy’inyanya ari kimwe mu bifite intungamubiri zihagije zirimo no kongera amaraso.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Buzimana Placide ashimira imikorere y’iyi koperative ndetse no kuba yarakoresheje neza inkunga yahawe.

Ati:”Iyi koperative yari isanzwe ikorerwa ubuhinzi muri uyu murenge ariko ubu baravuguruye kuko bagiye mu cyiciro gihangana n’ihindagurika ry’ibihe, babifashijwemo na ARECO Rwanda ku nkunga y’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, biba ingirakamari kuko hari ibintu byinshi byahinduye bitewe n’uko muri iki gice tutahingaga inyanya ngo zibashe kwera.”

Ati:”Kugeza ubu biragaragara ko inyanya zihinze zimeze neza Kandi byafashishe aba bagore kuba hamwe no gusangira inyigisho zibafashe kongera imibanire hagati yabo bityo bikabafasha kuva mu bwiginge no kongera ubushobozi bw’ingo zabo.”

Abaterankunga ba Koperative Tuzamurane-Mukamira, bagize uruhare rukomeye mu kongerera aba bagore ubumenyi n’ubushobozi by’ubuhinzi bakora binyuze mu kubigisha gutunganya ubutaka n’igihingwa kugeza kibaye urugemwe ruterwa rugatanga umusaruro. Bahabwa amahirwe yo guhugurwa no gukora ingendoshuri zitandukanye kugira ngo barusheho gukerebuka no kwigura kubyo babonesha amaso mu rwego rwo guhora bahanga udushya mu buhinzi bwabo.

Byitezwe ko ubu buhinzi bakorerwa muri Green house,burarushaho kongera ireme ry’ibihingwa byera mu Karere ka Nyabihu,ubusanzwe kibandaga ku bihingwa byihanganira ubukonje nk’ibirayi n’ibindi.

Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (Francophone ), wateye intambwe yo gutera inkunga aba bagore bakora ubuhinzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi bukorerwa hirya no hino mu Rwanda no kongerera imberaga uyu mwuga ukorwa n’aba-Nyarwanda barenga 70%.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *