RGB yagaragaje Urwego rw’itangwa rya serivise zigenewe abaturage mu ntara y’Uburasirazuba
Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) rwashyize ahagaragara imibare mishya igaragaza uko abaturage bo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba babona serivisi za Leta, irimo amazi meza, ubuvuzi, ubutaka, imiturire n’ibidukikije.
Iyi raporo igaragaza ishusho rusange y’aho u Rwanda rugeze mu miyoborere ishingiye ku baturage, ndetse inerekana ahakiri intege nke hakwiye kwitabwaho.
Mu birebana n’amazi meza, imibare yerekana ko Intara y’Iburasirazuba igenda itera intambwe mu kugeza amazi ku baturage, nubwo hari uturere tugifite igipimo kiri hasi.
Kirehe ni yo iyoboye mu kubona amazi meza ku gipimo cya 80.2%, ikurikirwa na Bugesera ifite 78.2% na Gatsibo 77%. Kayonza na Rwamagana biri hagati ya 74% na 75%, mu gihe Ngoma igeze kuri 71.1% naho Nyagatare ari yo iri hasi kurusha izindi kuko 69.7% by’abaturage ari bo babona amazi meza.
RGB ivuga ko ibi bishimangira ko ibikorwa remezo bikwiye kongerwa, cyane cyane mu turere tukigaragaza igipimo kiri hasi.
Ku bijyanye na serivisi z’ubuzima, abaturage benshi bagaragaje ko bashima uburyo serivisi zitangwa mu mavuriro, ibigo nderabuzima n’izindi nzego z’ubuvuzi. Nyagatare iyoboye abishimira izi serivisi ku rwego rwa 74.4%, ikurikirwa na Kirehe ifite 73.8% na Ngoma ifite 72.8%. Rwamagana iri kuri 70%, mu gihe Bugesera na Gatsibo biri hafi aho kuri 66%. Kayonza ni yo ifite abishimira serivisi z’ubuzima ku gipimo gito kurusha izindi, kuko 64% ari bo banyuzwe.
Nubwo benshi babona serivisi neza, hari abaturage bavuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo igihe kinini bamara bategereje n’ibibazo bikigaragara mu mitangire ya serivisi y’ubuvuzi bwihuse.
Mu zindi serivisi zirimo ubutaka, imiturire n’ibidukikije, abaturage nabo bagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko hakiri inzitizi. Ngoma ni yo iyoboye mu bishimira izi serivisi ku gipimo cya 67.7%, ikurikirwa na Nyagatare na Kirehe zombi ziri hafi aho hejuru ya 66%. Bugesera ifite 64.2%, Rwamagana 61.1%, naho Kayonza na Gatsibo nizo zifite igipimo gito hagati ya 54% na 55%.
Abaturage banenga bavuze ko hakiri ibibazo byo gutinda gutanga ibyangombwa by’ubutaka, imiturire idakurikije amategeko n’imicungire y’imyanda ikiri hasi mu bice bimwe na bimwe.
RGB ivuga ko iyi mibare ifasha igihugu kumenya aho kigeze mu gutanga serivisi zinoze no kumva ijwi ry’abaturage. Irembo ry’amavugurura riri ku rwego rw’inzego z’ibanze rikomeje kwibandwaho, cyane cyane mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zitangwa.
Intego ngo ni ugukomeza kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage no guha buri wese serivisi zihuse, zirimo ireme kandi zirambye.
