Musanze: Ubuyobozi bwihanangirije abagifite ingeso yo kurira mu muhanda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwongeye kwihanangiriza abaturage bagifite ingeso yo kurira ku mihanda ibiribwa bitandukanye birimo ibisheke, ibigori n’ibindi, bakajugunya imyanda aho babonye, bubibutsa ko ari imyitwarire idahesha agaciro kandi bubasaba kubicikaho.
Byagarutsweho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’umwaka wa siporo mu bigo by’amashuri, yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, hagamijwe kuzamura impano z’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ni nyuma y’uko uyu mujyi wunganira uwa Kigali wakunze kunengwa kenshi kubera umwanda uterwa n’abagenda barya ibisheke n’ibigori bakajugunya imyanda mu mihanda.
Bamwe mu baturage bavuga ko hakiri bagenzi babo bagifite ingeso mbi yo kugenda barira mu nzira, ibintu bavuga ko bidakwiye.
Uwitwa Twagirimana Michel agira ati: “Usanga hari abantu bagenda inzira yose barya ibisheke, avoka bakazirisha imbada, ibigori, imineke n’ibindi, imyanda bakayijugunya mu muhanda, bigatuma duhorana igisebo cy’umwanda.”
Uwase Nicole we avuga ko biteye isoni kubona hari abantu banduza umujyi baryagagura ibyo babonye mu nzira, bakajugunya imyanda mu muhanda kandi hari aho bagomba kuyijugunya.
Agira ati: “Hari ahajugunywa imyanda ibora n’itabora ku mihanda, puberi zirahari. Kubona Musanze nziza nk’iyi, umujyi wa kabiri ukurikira Kigali, ikivugwamo umwanda birababaje; hakwiye gufatwa ingamba zihariye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yanenze kandi yihanangiriza abagikora ibikorwa nk’ibi, asaba abaturage kubirwanya bafatanyije n’ubuyobozi.
Ati: “Mu Karere ka Musanze twifuza ko isuku iba umuco. Birababaje kubona umujyi utatse ibyiza byinshi kandi uzwi mu bukerarugendo, nyamara hakiyongeraho ikibazo cy’umwanda.”
Avuga ko bibabaje kubona umuturage w’umusirimu ugenda arya ibigori n’ibisheke mu nzira, imyanda akayijugunya aho abonye.
Ati: “Abacuruzi nabo bajugunya imyanda inyuma y’amaduka; ibi bintu bikwiye gucika, ntibikwiye, kandi bikwiye kuba inshingano yacu twese.”
Mu myaka itanu ishize, Musanze yazuye amagorofa arenga 60, harimo 20 mu 2024, hamwe n’ibikorwaremezo birimo imihanda n’ibindi akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bukomeje gukangurira abaturage kurangwa n’isuku.
