AmakuruUbuzima

Imirire mibi y’umwana yagaragajwe nk’imbogamizi ku gihagararo n’ubwonko bye

Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya igwingira n’imirire mibi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, hagaragariijwemo imbogamizi zituma ibi bibazo bikigaragara mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA Ingabire Assumpta, avuga ko hari impamvu zitandukanye zituma iki kibazo kikigaragara.

Ati:”Tubona cyane cyane Ikintu cya mbere ari ubumenyi buke ku babyeyi,duhereye ku batwite basabwa ko byibuze bakwiye kujya kwa muganga kwipimisha incuro umunani, ntituragera no kuri 55% by’abajyayo. Umubyeyi aramutse ajya ku kigonderabuzima cyangwa kwa muganga, bamubwira uko ameze n’uko ahagaze,bamuha za nyungaburamirire na za Vitamini akazinywa,birumvikana iyo atagiyeyo ntabwo azibona.”

Yakomeje ati:”Icya kabiri, turacyafite ibiryo bidahagije,kuko umwana agomba kurya amafunguro atandukanye, ntabwo agomba kurya indyo imwe ngo icyumweru gishire , aba agomba guhindurirwa Kandi kenshi ”

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango ryita ku bana UNICEF mu Rwanda Lieke van de Wiel avuga ko iyo abana batariye ibiryo birimo intungamubiri zihagije,bituma badakura neza haba mu gihagararo no mu bwenge bityo ko buri Wese akwiye gutuma babona intungamubiri zihagije.

Ati:”Ni ingenzi cyane ko abana bagaburirwa ibyo kurya bifite intungamubiri kugira ngo bakure nk’uko bikwiye Kandi tubona ko iyo utitaye ku bana ngo ubagaburire neza,bibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zituruka ku mirire mibi.”

“Impamvu rero twita ku bana bari munsi y’imyaka 2-5,n’uko bafite ibyo bakeneye byihariye ,iyo utabahaye ibyo, ukabaha ibyo kurya bidafite intungamubiri, ntabwo bazabasha gukura neza Kandi ubwonko bwabo nabwo ntibuzakura,ntibazabasha kwiga neza.
Ni ngombwa kubitaho hakiri kare ari nayo mpamvu twaje muri ibi biganiro,ngo turebere hamwe ibyo kurya bifite intungamubiri byaboneka n’uburyo ababyeyi babibonamo bitabahenze Kandi bakamenya n’uko babikoresha.”

Minisititi w’ubuhinzi n’ubworozi Telesphore Ndabamenye, asanga hakenewe ubufatanye,kongera ubukangurambaga no kongera umusaruro ku bikomoka ku buhinzi n’amatungo kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi gikemuke.

Ati:”Ku ifunguro,ntushobora kurya ibyo utasaruye,kugira ngo ubashe kurya ni uko ibyo kurya biba biboneka, hari gahunda nyinshi zihari mu buryo bw’imikorere y’ubuhinzi, ubu twashyizeho gahunda y’ibyanyabigega kugira ngo tuzajye dukusanye ibyo kurya bitandukanye kugira ngo tugire umusaruro uhagije,turi gushyiraho gahunda z’ubworozi haba ubw’amatungo maremare n’amagufi,kugira ngo twongere inyama n’amagi ndetse n’amata.”

Minisititi Ndabamenye yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ubukene no guteza imbere Urwego rw’ubuzima, imirire mibi ikiri ikibazo mu bana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko, abagore batwite ndetse n’abonsa.

Ibi biterwa n’uko mu ruhererekane rw’ibiribwa (food system) hakiri imbogamizi z’uko hakiri ibiribwa bifite intungamubiri bitaboneka ku buryo buhagije, bikaboneka bihenze cyangwa ntibiboneke kuri bose.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *