Uncategorized

Igihugu cy’U Rwanda mu bihugu bya mbere Umunyafurika ajyamo yisanzuye

Mu gihe Afurika ikomeje umurongo wo koroshya ubuhahirane by’umwihariko hagati y’abawutuye ubwabo, mu bihugu 54 biyigize hari ibihugu bitanu bimaze gukuraho icyangombwa gisaba uburenganzira bwo kwinjira mu kindi gihugu (visa) ku Banyafurika bose bashaka kubigana.

Ikinyamakuru Business Insider cyatangaje ko ibihugu bigera muri 48 bya Afurika biri kugenda byorohereza abandi banyafurika ibijyanye na visa zijyayo ariko bitanu byonyine bikaba ari byo bimaze kuyikuraho burundu ku Banyafurika bose.

U Rwanda


U Rwanda rumaze igihe rutangaje ko rwahaye ikaze Abanyafurika bose bashaka kurugana badasabwe viza ndetse badasabwe ikindi kiguzi.

Ubwo Perezida Paul Kagame yabitangarizaga mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye i Kigali mu 2023, yagize ati “Umunyafurika wese yafata indege, akaza mu Rwanda buri uko abishatse kandi ntabwo azishyura ikintu na kimwe kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu”.

Ibi byaje bikurikira kuba u Rwanda kuva mu 2018 rwari rwongeye umubare w’ibihugu bya Afurika rwakuriyeho viza abaturage babyo bashaka kuruzamo ndetse mu 2020 aba ari bwo rutangaza ko rugiye kuyikuraho ku banyafurika bose.

Kenya


Mu Ukwakira 2023 ni bwo Kenya yakuriyeho viza Abanyafurika bose igamije kwihutisha ubucuruzi n’imikoranire mu by’ubukungu hagati yayo n’ibindi bihugu bya Afurika. Ni icyemezo Kenya yatangiye gukurikiza muri Mutarama 2024 ku banyafurika berekeza muri iki gihugu ku mpamvu zinyuranye mu gihe kitarenze iminsi 90, iba ibaye ikindi gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba gihaye ikaze Abanyafurika bose.

Bénin


Mu mwaka wa 2019, Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yatangaje ko Abanyafurika bose batazongera gukenera viza kugira ngo binjire muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Iki cyemezo cya Bénin yavuze ko yagishingiye ku buryo n’u Rwanda rwari rukomeje gufungurira abandi banyafurika amarembo.

Gambia

Banjul, The Gambia: skyline of the low-rise Gambian capital with the River Gambia as Background – minarets of King Fahad Mosque on the right

Mu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Gambia yatangaje ko kuva ku bayisura baje muri dipolomasi, abagize imiryango mpuzamahanga n’abandi bose bemerewe kwinjira muri iki gihugu badasabwe viza.

Iki cyemezo kireba Abanyafurika bose, ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, ndetse n’ibyo mu gace ka Baltique.

Seychelles


Bijyanye nu kuba Seychelles iri gushyira imbaraga mu bukerarugendo cyane, mu mwaka wa 2018 iki gihugu cyabimburiye ibindi bihugu bya Afurika gukuriraraho visa Abanyafurika bose bashaka kujyayo ku mpamvu zinyuranye.

Ibi Birwa bya Seychelles byakomeje kuyobora urutonde rw’ibindi bihugu bya Afurika byoroshya ibijyanye na visa ku Banyafurika bose gusa vuba aha iherutse gukura Nigeria mu bindi bihugu byemerewe kuyoherezamo abaturage babyo hadakenewe viza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *