Abakoresha ifumbire y’umwanda w’umusarani basabwe kubyitondera
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), cyaburiye abahinzi bagikoresha ifumbire y’umwanda w’umusarani ko bakwiye kubyitondera kuko bishobora guteza ingaruka mbi ku binyabuzima zishobora guteza indwara.
Muri iki gihe ubona ko ubuhinzi buri kugenda butera imbere kubera guhenda kw’ibiribwa ku masoko, hari bamwe mu bahinzi bahisemo gukoresha ifumbire ku buryo bwose bushoboka kuko hari n’abahisemo gukoresha umwanda w’umusarani nk’ifumbire.
Mu bukangurambaga bujyanye na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri buri gukorwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom, binyuze mu Kigo Gitsura Ubuziranenge, RSB, iki Kigo cyasabye abagikoresha uwo mwanda nk’ifumbire kubyitondera kuko bishobora kugira ingaruka mbi zo kwica ibinyabuzima.
Umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirangenge, Ndahimana Jerome, yaburiye abahinzi baba bagikoresha uwo mwanda nk’ifumbire ko babyitomdera kuko ushobora guteza indwara zishobora no kwica ibinyabuzima birimo n’abantu.
Yagize ati “Biriya bita ifumbire ni ibyo kwitondera cyane kuko ubundi uriya mwanda uba ugomba gutabwa ntunyanyagire ku gasozi kuko haba harimo udukoko dushobora no kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu cyangwa ibindi binyabuzima.”
“Murumva rero kuwufata ukawunyanyagiza mu murima ngo uri gufumbira uba wirengagije ko hari udukoko dushobora gutarukira ku bihingwa cyane cyane biriya byerera hasi nk’imboga noneho ukaba wawurya mu musaruro bikaguteza indwara zishobora no kuguhitana. Niyo mpamvu ari byiza kubyitondera bagategereza ko Minagri ishyiraho amabwiriza yo kubahiriza niba yakoreshwa nk’ifumbire.”
Inzego zishinzwe Ubuzima nazo zemeza ko uriya mwanda uba urimo amagi y’udukoko ashobora no kumara imyaka itanu. Iyo bawukoresheje utwo dukoko tugaruka mu bantu binyuze mu buryo butandukanye.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyateguye ubukangurambaga ku buziranenge ku biribwa bihabwa abanyeshuri mu gihe insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’Ubuziranenge muri uyu mwaka igira iti “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose.”
RSB ivuga ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda harimo inzego z’ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, hakaba amashuri n’abandi barimo inganda n’abahinzi.
