Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarezwe muri ICC
Itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu gace ka Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryashyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ikirego riregamo Perezida Félix Tshisekedi n’abandi bayobozi ba Leta, ribashinja ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.
Iki kirego cyashyikirijwe Ubushinjacyaha bwa ICC ku wa 10 Nyakanga 2026 ku cyicaro cy’urwo rukiko i La Haye mu Buholandi.
Abatanze ikirego bavuga ko ubutegetsi bwa RDC bwagize uruhare mu bwicanyi n’ibindi byaha byakorewe abaturage mu duce dutandukanye twa Katanga, harimo Lwilu, Lubuka, Malemba Nkulu, Kilobelobe n’ahandi.
Umwe mu banyamategeko watanze iki kirego yavuze ko bahisemo kwegera ICC nyuma yo kubona ibimenyetso by’ibyaha bikomeye bikomeje gukorerwa abaturage.
Mu kirego cyabo, bashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi gushyira mu bikorwa ibyo bise “politiki y’iterabwoba”, irimo kwica abatavuga rumwe na Leta, gushimuta abantu, kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubakorera iyicarubozo no kubaburabuza.
Banagarutse ku kibazo cya Pasiteri Mulunda, bavuga ko yashimuswe muri Zambia nubwo yari afite ubuhungiro bwemewe n’amategeko muri icyo gihugu, ndetse kugeza ubu aho aherereye hakaba hatazwi.
Aba banyamategeko bavuga kandi ko ihohoterwa rifitanye isano n’imiyoborere ya politiki n’igenzura ry’umutungo kamere, bashinja Leta gufasha imitwe yitwaje intwaro no kuyishakira abarwanyi hashingiwe ku moko.
Bavuze ko imvugo z’urwango zigamije abanenga ubutegetsi zatumye urugomo rwiyongera, banasaba ICC gufata ingamba zo gukumira ko ibintu birushaho kuzamba.
Kugeza igihe iyi nkuru yandikwaga, Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi ntibyari biragira icyo bitangaza ku birego byatanzwe, ndetse n’Ubushinjacyaha bwa ICC ntibwari bwatangaza niba buzatangira iperereza.
Gutanga ikirego muri ICC ntibisobanuye ko iperereza rihita ritangira. Ubushinjacyaha bw’urwo rukiko bubanza gusuzuma ibimenyetso n’ibikubiye mu kirego mbere yo gufata umwanzuro wo gutangiza cyangwa kudatangiza iperereza.

