Minisitiri Dr. Ndabamenye Telesphore yamaze impungenge abashoye imari mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
Icyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro Agribusiness Hub ni umushinga uherereye mu karere ka Nyagatare ugamije guteza imbere ubuhinzi bukorerwa ku buso bunini hifashishijwe uburyo bwo kuhira.
Muri hegitari 5600 zimaze gutunganywa mu gice cya mbere cy’uyu mushinga, hegitari zisaga 4000 zeguriwe abashoramari kugira ngo bazibyaze umusaruro.
Abashoramari bashoye imari muri uyu mushinga, baherutse kugaragariza Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva imbogamizi bahura nazo ubwo yasuraga imirimo yo gutunganya iki cyanya giherereye mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare kuwa 11 Nyakanga 2026.
Zimwe mu mbogamizi bagaragaje, harimo igiciro cy’amazi yifashishwa mu kuhira kiri hejuru, aho usanga metero kibe imwe bayishura amafaranga y’u Rwanda 277.
Aba bashoramari bakomeza bavuga ko iyo urebye amazi azakenerwa kugira ngo umusaruro ube weze neza, ugakuba n’igiciro cy’amazi usanga bihenze cyane ugereranije n’umusaruro bakuramo.
Indi mbogamizi aba bashoramari bagaragaje, ni iyo kuba bishyura mu madorali y’Amerika nyamara bo umusaruro bakawugurisha mu mafaranga y’u Rwanda. Ibi bibatera impungenge bitewe n’uko agaciro k’idorali ry’Amerika gahura kazamuka umunsi ku munsi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko kuba Minisitiri w’Intebe yasuye uyu mushing awa Gabiro Agribusiness Hub ari ikimenyetso Cy’ubufatanye bwa Leta n’abashoramari bari mu buhinzi n’ubworozi cyane cyane mu byanya byatunganyijwe na Leta.
Minisitiri kandi Yavuze ko ibibazo abashoramari bagaragaje bigiye gushakirwa umuti urambye, aho nko ku cyibazo cy’amazi, bazicara bazahuza igiciro cy’amazi, n’ibyo umuntu yinjiza.
Ati “Baragaragaza ko igiciro cy’amazi kizamuka ariko twaganiriye ko tuzajya tubihuza n’icyo bakuramo. Tuzakomeza ibiganiro na bo kugira ngo turebe ibijyanye no kuzamura umusaruro kuri hegitari, kuko iyo uzamuye umusaruro kuri hegitari bituma ubasha no kuzamura inyungu. Turakorana ibiganiro turebe hamwe aho twahurira ku bijyanye n’igiciro cyabera bariya bashoramari, ndetse n’ibindi bibazo baba bafite ibiganiro bizakomeza, kandi twumva tuzabona umusaruro n’umwanzuro ufatika.’’
Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub washowemo asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu ukaba umaze gutanga akazi kubaturage barenga 6000 mu buhinzi bw’ibigori, ubw’imbuto n’imboga bikorerwa muri iki cyanya.
Ubuso Bungana na hegitari zisaga 10,000 nibwo bugiye gutunganywa mu cyiciro cya Kabiri cy’uyu mushinga, kugira ngo nazo zishyikirizwe abanda bashoramari mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi.




