Inoti ya 2000 yatumye umugabo yica umugore we
Umugabo wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho kwica umugore we amuziza kuba yamwimye 2 000 Frw yo kujya kunywera.
Ufunzwe, yitwa Ntegekurora Damascène w’imyaka 44, mu gihe uwo akekwaho kwica, ari umugore we w’isezerano witwa Mukabarame Vestine w’imyaka 34.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mucaca mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, aho abatuye muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yari amaze igihe asa n’uwataye uyu mugore we we akekwaho kwica.
Bavuga ko uyu mugabo yashatse abandi bagore batatu nyuma y’uyu w’isezerano, ndetse ko yari amaze imyaka irindwi abatahaho, akaza kugaruka kuri uyu amaze kumva ko umugore we yafashe amafaranga ibihumbi 58 Frw mu kimina.
Abaturanyi bavuga ko umugore w’uyu mugabo yanze kumuha ayo mafaranga yamusabaga, bakabanza gutonganira mu gikoni, ubundi akaza kumujyana mu cyumba ari na ho bakeka ko yamwiciye.
Bavuga kandi ko nyuma y’ibi, uyu mugabo yahise yigira mu kabari, bakaza kubivumbura, babimubazaho, akabaza kubabwira ko umugore we yiyahuye, nyuma akaza kwemerera inzego ko ari we wamwishe.
Uwitwa Mudondori Cyprien yabwiye Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko, uyu mugabo ukekwaho kwica umugabo, we yavuye mu kabari ahagana saa mbiri n’igice, akajya kureba niba umugore yashizemo umwuka.
Ati “asanga kashizemo, amwegereza uburiri amunigisha supaneti ngo bigaragare ko yiyahuye, ariko aribeshya amusiga ahagaze ku butaka kuko inzu yabo itagira sima, ntiyamusiga ananaba. Byatumye uwamubonaga wese ahita abona ko atari ukwiyahura.”
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye ubwo umwana muto wa nyakwigendera uba kwa nyirakuru yariraga, bakamujyana iwabo, bagasanga hakinze.
Ubwo umukecuru yajyanaga uyu mwana agasanga hakinze, akanamenyesha inzego, zahise zijya kuzana uyu mugabo aho yanyweraga inzoga mu kabari asangira n’inshoreke ye.
Uyu muturage yakomeje agira ati “Mutekano yamwoshyoshye amubwira ko basanze urugi rukingiye inyuma, abana bari bonyine batazi aho umugore ari, yaza akabafasha gushaka uwo mugore we, cyane cyane ko bamenye ko urwo rugo yarugezemo, byarangira akagaruka kwinywera n’iyo nshoreke. Ni bwo umugabo yaje akingurira imbere, arinjira agaruka avuga ngo asanze yiyahuye.”
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera, yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel wavuze ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda.
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage. Ati “Turasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba, kuko nk’uyu mukecuru iyo atanga amakuru kare kuri izo ntonganya yumvaga twari gutabara nyakwigendera ntiyicwe.”
