AmakuruPolitiki

Gicumbi: Imurikabikorwa ryagaragaje ko abaturage badakangwa n’ibihe by’ Impeshyi

Mu Karere ka Gicumbi hasojwe imurikabikorwa n’imurikagurisha ryari rimaze iminsi itatu ritangiye, gusa abaryitabiriye bashimangira ko nubwo habayeho igihe cy’ izuba rikabije bitigeze bikoma mu nkokora imishinga yabo.

Babigarutseho kuri uyu wa 10 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga ku mugaragaro iri murikabikorwa ryari ryatangijwe ku wa 08 Nyakanga 2026, rikabera mu Karere ka Gicumbi ho mu Murenge wa Byumba.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagera kuri basaga 100, aho benshi muribo bagaragaje imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bagezeho biteza imbere, gusa hari n’abakora imyuga itandukanye bari bishimiye kumurika ibyo bagezeho babifashijwemo n’abaterankunga babo.

Ngendahimana Claude uri mubitabiriye iri murikabikorwa, yatangarije Green Africa ko haba abamuritse ibikomoka ku buhinzi n’, ubworozi bagaragaje umusaruro ushimishije kuko hari hari kubonekamo ibitoki ibifite ibiro 80, ndetse n’ ibirayi byamuritswe byagaragaraga ko byeze neza.

Uwizeye Esther wahembwe nk’ indashyikirwa mu bakobwa biteje imbere babikesheje umwuga w’ubworozi bwo korora inkoko.

Iri murikabikorwa ryanaranzwe no gutanga ubukangurambaga butandukanye, harimo nko gutanga ubwisungane mu kwivuza, Serivisi zo guhuza ubutaka, kurwanya imirire mibi n’igwingira, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira imibereho myiza.

Uhagarariye abafatanyabikorwa b’Aka Karere Padiri Nzabonimana Augusin yavuze ko iri murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 26, rikaba ryagaragaje abafatanyabikorwa batanga Serivisi, hasuwe abantu batandukanye baturutse mu bice byose by’ igihugu.

Ati:” Twasuye imishinga itandukanye kandi hajemo udushya twinshi no gutanga akazi ku baturage, dufite ikizere cy’ uko iterambere ry’ Akarere kacu rishoboka, twasobanuriwe n’abaturage Kandi batwereka ko ibyo bakorerwa babigize ibyabo”.

Yongeyeho ko Akarere ka Gicumbi ari isangano ry’ Uturere dutandukanye ndetse ko bahamagarira buri wese ushaka kuhakorera imishinga ko bakwitabira, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere aka Karere.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel asaba abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Gicumbi kurushaho gushyira umuturage ku isonga, ashima aberekanye udushya no kurebera hamwe aho Akarere ka Gicumbi kageze mu iterambere, no gushyira imbaraga ahagaragaye icyuho hagamijwe gukosora ibitaragenze neza.

Ati:”  Turashima abitabiriye umuhango wo kwerekana imurikabikorwa byaho tugeze hagamijwe kubaka u Rwanda Twifuza, ibyo twabonye ni ubuhamya bwerekana uko dukoresha ingengoyimari y’Akarere, ariko kandi abaturage turabasaba kurinda ibikorwa byubatswe n’abafatanyabikorwa ku buryo abaturage barushaho kubibyaza umusaruro”.

Yongeye Ati:” Niyo mpamvu twifuza umuturage ubyaza umusaruro amahirwe aba yahawe, turifuza ko abana bari mu biruhuko bafasha ababyeyi, bakarangwa n’imico myiza, ntitwifuza kugira abaturage bishwe n’inzoga ku buryo abafite ibirori mu bihe by’ Impeshyi bategura neza amafunguro ku buryo ategurwana isuku, ntihagire izindi ngaruka zitugaragaraho”.

Insanganyamatsiko y’iri murikabikorwa igira Iti:” Umuryango ushoboye kandi utekanye umusingi w’iterambere”.

Iri murikabikorwa risozwa ku mugaragaro ryaranzwe no gususurutsa abaryitabiriye babifashijwemo n’umuhanzi Bull Dog ukunzwe cyane n’ urubyiruko rukunda umuziki nya Rwanda.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *