Politiki

Musanze:Abivuriza n’ababyarira ku kigonderabuzima cya Karwasa barinubira serivise Mbi

IKigonderabuzima cya Karwasa gitanga serivise z’ubuvuzi zitandukanye, giherereye mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze kirinubirwa n’abakigana kubera serivise itanoze bahabwa cyane cyane mu cyumba cyo kubyariramo kizwi nka “Maternite”.

Iki cyumba kivugwaho ko gishobora kuba gifite abaganga mbarwa badashobora kwita ku babyeyi cyakira bitewe n’uko hari bamwe bisanga babyaye nabi kubera kubura serivise z’ububyaza.

Usibye iki kibazo, banavuga ko aho kubyarira ari hato cyane kuburyo ubyara aba atisagaguye sibyo gusa, kuko ababyeyi batandukanye baganiriye na Greenafrica.rw bavuga ko iki cyumba kitagira ubwiherero imbere ku buryo umubyeyi ukubwe bimusaba kujya hanze aho bavuga ko hari akagendo.

Uwitwa Claudine ati:” Turasaba ubuvugizi kuko kuri iki kigonderabuzima hari serivise itanoze cyane cyane ku babyeyi nkatwe tuza kuhabyarira.
Ushobora kuza mu gitondo nka saa kumi n’imwe z’igitondo ,bikagera nka saa Cyenda ntamuntu urakwitaho, hari n’ubwo bakubwira ngo taha uzagaruke ejo Kandi wahageze wumva utameze neza”.

Yakomeje ati:” Dufite impungenge ya Maternite itwakira kuko ntabwiherero ifite, ni ukuvuga ko umubyeyi ushaka kwihagarika, bimusaba gusohoka hanze Kandi SI hafi, wakwibaza uti ‘Ese umubyeyi akoze urwo rugendo agafatirwa mu musarane utegeye muganga yabigenza ate?’ iki kigonderabuzima cyubatse neza ariko serivise gitanga iracyemangwa cyane.”

Aba Kandi bavuga ko uretse impungenge zo kujya mu bwiherero bwa kure hari ubwo usanga banabuhuriramo n’abagabo bigatuma bikanga ko bahandurira Indwara( infection) zitandukanye.

Ibi byashimangiwe na Beatrice ati:” Ubwiherero bwa hano uko.mububona, nta bimenyetso bugira ngo wenda ube wamenya ngo aha ni mu bagabo cyangwa ni mu bagore.
Umugabo arinjira akihagarika (gusoba)hejuru ya Wese(WC),Umugore nawe akinjira akahasutama, turasaba ko badutandukanyiriza ubwiherero kuko hari ubwo wasanga uwaje kwivuza Indwara runaka cyangwa uwaje kubyara,agumye mu bitaro yivuza indi ndwara nshya.”

Ibijyanye na serivise mbi, byashimangiwe n’abatari bake bari bahageze bahamagajwe kujya gufata Shishakibondo,haba ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’abazifatira abana bato ngo bamaze guhamagarwa uburenga Gatatu, bakahirirwa bikarangira basabwe gutaha.

Greenafrica.rw yegereye umuyobozi w’iki kigonderabuzima UWASE Alice(mu biro bye)ngo agire icyo avuga kubyo ababigana batishimira, ashwishuriza umunyamakuru yemeza ko ntacyo ashobora gutangaza.

Ati:” Nta makuru ndabaha, nta kintu nshaka gutangaza, mwantunguye Kandi kugira icyo mvuga ni uburenganzira bwanjye”.

Cyakoze ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwavuze ko iki kibazo gihari ariko kirigushakirwa igisubizo mu gihe cya vuba.

Uwanyirigira Clarisse,umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yagize ati:”Akarere ka Musanze turi muri gahunda yo kuzenguruka ibigonderabuzima byose biri mu karere kugira ngo dusuzume ibitagenda neza, icyo twabonye hafi mu bigonderabuzima byose ni ukutagira uruzitiro,ibyo rero abatekinisiye babikozeho, ubu barikureba ingengo y’imari byazatwara kugira ngo ku bufatanye n’abafayanyabikorwa tuzabikoreho kugira ngo bibe bizitiye binafite umutekano.

Icyo avuga ku bwiherero bukoreshwa n’abagabo n’abagore

Ati:” Kukijyanye n’ubwiherero turaza kugerayo kuko icyo dushishikariza(…) ni ukugira ngo natwe tubifite mu ntego ni ukugira ngo nk’ikigonderabuzima cyakira abantu benshi kigire ubwiherero buhagije, ubwo rero turagerayo turebe icyo twakora kugira ngo ikibazo cyabwo gikemuke.”

Yakomeje Kandi avuga ku mbogamizi ziri muri Maternite (Maternity).

Ati:”Kiriya kigonderabuzima cya Karwasa cyari gifite ahantu hatoya ho kubyarira ndetse naho ababyeyi babanza ntabwo hisanzuye,nk’uko rero mwabibonye ubu turiho turubaka materinite nziza, igezweho Kandi ihagije izakemura kiriya kibazo”.

Yavuze ko uretse iki kigonderabuzima cya Karwasa, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, akarere ka Musanze Kari kubaka izindi materinite ku bindi bigonderabuzima birimo icya: Rwaza na Shingiro nabyo byari bifite izitajyanye n’igihe.

Clarisse yashimiye abafayanyabikorwa ko ibi bikorwa byo kubaka birikugenda neza kuko kugeza ubu kuri materinite ibikorwa bigeze kuri 68%.

Abivuriza kuriki kigonderabuzima bavuga kobatishimira gukoresha ubwiherero bumwe
Materinite yaho ivugwaho kitagira ubwinyagamburiro
Ababyeyi bavuga ko bacuragizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *