AmakuruIbidukikije

Gashaki: Bahuje imbaraga n’ubuyobozi mu kurwanya ibyanduza Ikiyaga cya Ruhondo

Abaturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki by’umwihariko mu kagari ka Mbwe, bavuga ko kubera ubuhaname bw’imisozi ihari Kandi itari iteyeho ibiti byinshi, byatezaga isuri n’inkangu bikiroha mu kiyaga cya Ruhondo.

Ibi babikomojeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, mu gikorwa rusange cyahuje ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’ubw”Akarere ka Musanze ndetse n’inzego z’umutekano bafatanyije n’abaturage gutera ibiti ku musozi wa Mbwe.

Basanga ibi biti byatewe, birabaha igisubizo cy’ibihingwa byabo byangizwaga n’isuri bikabakururira gusarura mu gapfunsi.

Nkurunziza Evariste wo mu mudugudu wa Kamatete mu kagari ka Kivumu yagize ati:”Uyu munsi twateye igiti ni igikorwa twishimiye cyane kuko biradufasha Kuva mu gihombo cy’ubuhinzi twahuraga nacyo bitewe n’isuri yamanukaga kuri uyu musozi wa Mbwe uhanamye cyane, ku buryo ibyo duhinze ndetse n’ifumbire byose buamanukaga muri Ruhondo.”

Bavuga ko ubuhaname bw’uyu musozi butuma inkangu biyorohera kumanukana ibisinde n’ibitaka bikiroha mu kiyaga cya Ruhondo.

Akimanizanye ati:” Dukwiye kuba abambere baharanira ko ibiti twateye uyu munsi bikura bigashora imizi mu butaka ,bikabufata kuko nibwo bwiroha mu kiyaga cyigasa nabi ndetse kigahinduka icyondo, uko hirohamo imyanda ninako tugira ibyago byo kubura amafi ndetse n’ikiyaga kikaba cyacika kubera kubura aho cyisagagurira.”

Kuri uyu musozi wa Mbwe, hateweho ibiti birenga ibihumbi bitandatu, kuri Hegitari Enye, uhereye ku ntangiriro z’umusozi kugeza ku gashweshwe hejuru haba mu mirima y’abaturage ndetse n’isanzwe ari iya Leta.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yakomoje kuri iki gikorwa anasaba abaturage kugira uruhare rwo kutonona ibiti byatewe kugira ngo bibafashe kurwanya inkangu n’isuri byangiza Ikiyaga n’imirima yabo kandi binabafashe gukurura umwuka mwiza.

Ati:’Umurenge wa Gashaki ni umwe mu yo akarere ka Musanze gafite, ifite imisozi miremire, ikunze guhura n’ibiza ndetse ukaba uturiye n’ikiyaga cya Ruhondo aho dukeneye kikibungabunga kugira ngo tukirinde amazi cyangwa se isuri ijyanye n’itaka.
Mu gutera rero ibiti ahangaha, biri mu rwego rwo kubungabunga iyi misozi no kurwanya isuri kugira ngo by’umwihariko nidufashe kubungabunga iki kiyaga cyacu.”

Uyu muyobozi yanagaragaje impungenge zikomeye zari zihari kuri uyu musozi wari wambaye ubusa nta biti biwuteyeho uretse gusa imiferege iri mu mpande zawo yaciwe n’abaturage.

Ati:”Icya mbere byari bibongamyeho n’uko isuri irushaho kuba nyinshi, amazi akamanukana umuvuduko atagira gitangira kandi akamanukana n’itaka bikiroha muri kiriya kiyaga, bigatuma mu gihe runaka cyazaba cyasibamye kandi nk’uko mubibona usanga ubuso bwacyo bwaragiye bugabanyuka bitewe n’uko itaka rigenda rikahitsindika.
Uburyo rero bwo gutera ibiti no kurwanya isuri biratuma amazi azajya amanuka ayunguruye atajyanye itaka bibungabunge imirima y’abaturage iri hepfo mu nkombe na kiriya kiyaga n’ibinyabuzima bikirimo.”

Iki gikorwa cyo gutera ibiti cyateguwe na Minisiteri y’umutekano(MININTER), ku bufatanye bw’intara y’Amajyaruguru n’akarere ka Musanze ndetse n’abaturage b’umurenge wa Gashaki.

Ku musozo w’iki gikorwa abaturage baganirijwe ku bijyanye no kwicungira umutekano hagamijwe gukumira amakimbirane yo mu ngo, ubujura bwitwikiriye ijoro, bibutswa gukaza amarondo kugira ngo barusheho kuba mu mudendezo.

Amazi y’ikiyaga cya Ruhondo yagendaga ahindana kubera inkangu
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yifatanyije n’aba baturage gutera igiti
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu nawe yateye igiti ku musozi wa Mbwe
Meya Claudien yavuze ko ibi biti bifasha abaturage mu buryo butandukanye birimo no kubarindira ubuhinzi kwangirikaga
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice yifatanyije n’ab’i Gashaki
Inzego z’umutekano zari zahageze ku bwinshi mu kunoza iki gikorwa
Abaturage b’i Gashaki bateye igiti bishimiye kuko kiratuma Ikiyaga n’ubuhinzi byabo byongera gutekana
Amashashi afunze ingemwe yahitaga atoragurwa mu rwego rwo gusigasira ibidukikije
Umusozi wa Mbwe uherereye mu kagari ka Mbwe uri mu misozi ihanamye cyane

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *