REG yatangaje igiteza ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi n’ingamba zo kubigabanya
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi rikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu ahanini riterwa n’imirimo yo kwagura, kuvugurura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi.
Ibi byagarutsweho ku wa 10 Nzeri 2026, ubwo ubuyobozi bwa REG bwagiraga ibiganiro na Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi cyagaragajwe n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, aho bamwe bavuga ko gitera igihombo bitewe n’ibicuruzwa cyangwa ibikoresho byangirika kubera kubura umuriro.
Yatanze urugero ku biribwa bishobora kwangirika, ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’inkingo zibikwa mu bikoresho bikenera amashanyarazi adahagarara.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Maximilien Byilingiro, yemeye ko iki kibazo gihari, asobanura ko ibikorwa byo kuvugurura no kwagura imiyoboro ari bimwe mu bituma amashanyarazi ahagarikwa by’agateganyo.
Yavuze ko mu gihe imirimo iri gukorwa ku muyoboro runaka, REG iri gukoresha uburyo bwo guhindura imiterere y’imiyoboro no kongera ubushobozi bwa sitasiyo nto kugira ngo abaturage babone amashanyarazi aturutse ku yindi miyoboro.
Yagaragaje ko ubu buryo bwakoreshejwe mu bice birimo Gahanga na Nzove, aho ubushobozi bwa sitasiyo nto bwongerewe kugira ngo mu gihe imwe idakora, amashanyarazi ashobore gutangwa binyuze ku yindi.
Byilingiro yavuze ko kongera ubushobozi bw’izi sitasiyo ari imwe mu ngamba zigamije kugabanya umubare w’abaturage bashobora kugirwaho ingaruka mu gihe cyo gusana cyangwa kwagura imiyoboro.
REG kandi yavuze ko iri kongera uburyo imenyesha abaturage n’abakoresha amashanyarazi mbere y’uko imirimo ituma umuriro ucika itangira. Byilingiro yavuze ko hari intambwe imaze guterwa, ariko ko hakiri ibyo kunoza kugira ngo amakuru agere ku bantu ku gihe gihagije.
Yavuze kandi ko inganda zikoresha amashanyarazi menshi zikeneye kumenyeshwa hakiri kare, kuko guhagarika amashanyarazi bitunguranye bishobora kugira ingaruka ku bikorwa byazo. REG ngo iri gukoresha amasomo yabonetse muri ibi bihe mu kunoza uburyo bwo gutanga amakuru.
Ku bijyanye n’amashanyarazi adafite imbaraga, REG yasobanuye ko ikibazo ahanini gifitanye isano n’imiterere y’imiyoboro yashyizweho mu bihe byashize. Hari aho amashanyarazi anyuzwa mu miyoboro miremire cyane, bikagira ingaruka ku mbaraga zayo mbere yo kugera ku bayakoresha.
Ubuyobozi bwa REG bwatangaje ko hari gahunda yo kuvugurura iyo miyoboro no guhindura imiterere yayo kugira ngo amashanyarazi anyure mu nzira ngufi kandi arusheho kugera ku bakoresha afite imbaraga zikwiye.
Kugeza ubu, REG ifite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na 472,9 MW, mu gihe intego ya NST2 ari ukugera kuri 615 MW.
Ku bijyanye n’ingufu zisubira, REG yatangaje ko zigize 56% by’amashanyarazi akoreshwa, mu gihe intego ari ukuzamura iki gipimo kikagera kuri 60% mu 2029.
Mu bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage, igipimo cy’igihugu cyageze kuri 88,3%. Muri bo, 63% bayabona binyuze ku muyoboro w’amashanyarazi, mu gihe 25% bayabona bakoresheje imirasire y’izuba.
