AmakuruPolitiki

Gicumbi: Umuganura wabibukije ko batagomba kwita ku bukungu gusa, ngo bibagirwe uburere bw’ abana babo

Impanuro zatanzwe kuri uyu wa 08 Kanama 2026 ku munsi Ngarukamwaka hizihizwa umuganura mu Rwanda, hatanzwe impanuro zigaruka ku gukunda umurimo no kuwunoza, gukora ibyemewe aho kwishora mu kwenga inzoga z’ inkorano,kwamagana ibiyobyabwenge ndetse no kubaka Umuryango ushoboye kandi utekanye.

Bibukijwe ko ku munsi w’Umuganura habagaho Umuganura wo gusangira ingano n’umuganura w’amasaka kandi bikagaragaza aho ubukungu bw’ igihugu bugeze, ariko wagera ku isano abanya Rwanda bafitanye bakigishwa gukunda igihugu no kwimakaza indangagaciro.

Ikindi bibukijwe n’uko hari kirazira ivuga ku kudasesagura umutungo cyangwa umusaruro bejeje, kurangwa n’ indangagaciro yo gukunda umurimo no kuwunoza, ariko kandi hakabaho kwitegurira ahazaza bijyana no kurera neza no kwamagana ubusinzi n’ibiyobyabwenge biteza amakimbirane mu miryango.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’Umuganura muri uyu mwaka wa 2026 igira iti:” Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi Euphugenie avuga ko uyu munsi w’Umuganura hagomba kwirinda kujya gushaka ubukungu gusa, kurusha uko banatekereza ku iterambere ry’ umuryango, hakabaho kwimakaza ibiganiro mu rugo no kwita ku rubyiruko rwacu,aho kumva ko twakwirirwa mu mirimo gusa bitazatuma abana bacu baducika”.

Ati:” Uyu munsi tuganure amata kandi kunywa amata bifatwe nk’umuco, turwanye imirire mibi kandi twe kwita ku bukungu gusa ngo twibagirwe kurera abana bacu, ba Mutimawurugo turangwe no kubaha abagabo bacu ndetse no kuba intangarugero ahantu hose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko hakiri ibyo gukorwa muri aka Karere nko kurwanya imirire mibi n’igwingira, kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kugarura abana bataye amashuri, ndetse no guca ingeso y’abatema amashyamba atari yageza igihe cyo gusazurwa.

Agira ati:” Igihugu cyashyizeho imbaraga ngo twese twige ariko ntidukeneye kumva Umubyeyi ufite umwana utari mu ishuri, dufatanye kandi dutekereze ko umwana atari uwo mu rugo runaka gusa, ahubwo n’ubona umwana w’umuturanyi atari kwiga utunge agatoki kuko umwana ari uw’igihhugu “.

Yongeye Ati:” Ntabwo dukeneye kubona umuyobozi cyangwa umuturage ureberera ahari gucuruzwa cyangwa gukorwa ibyangiza ubuzima bw’ abaturage kuko nawe azabibazwa, Akarere kacu kashyizeho udushya turimo Muturanyi ngira nkugire ndetse n’akitwa duhurire mu isibo n’ingoga, ibyo nidufatanya tukabikora tuzagera ku buzima twifuza”.

Umunsi w’Umuganura waranzwe  no gutanga ibyo kurya, gusabana n’abaturage,gutanga amata y’abana hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira, binyujijwe mu gashya ka  Muturanyi Ngirankugire gakunzwe cyane muri aka Karere .