AmakuruUbuzima

Intara y’Iburengerazuba iracyahanganye n’igwingira: Abana 32,7% baragwingiye mu gihe intego y’u Rwanda ari 15% mu 2029

Igwingira rikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije ubuzima bw’abana bo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho imibare mishya igaragaza ko iki gice cy’u Rwanda gifite igipimo kiri hejuru ugereranyije n’impuzandengo y’igihugu.

Mu nama nyunguranabitekerezo yibanze ku kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 23 Nyakanga 2026, abayobozi n’inzego zitandukanye baganiriye ku buryo bwo kongera imbaraga mu gukemura iki kibazo.Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) kubufatanye na World Vision Rwanda, NCDA na World Food Program, iyi nama yibanze ku kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 23 Nyakanga 2026, abayobozi n’inzego zitandukanye baganiriye ku buryo bwo kongera imbaraga mu gukemura iki kibazo

Iyo nama yayobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yitabirwa n’abayobozi b’uturere, abafatanyabikorwa ndetse n’inzego z’ubuzima.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko isesengura ryakozwe ryerekanye impamvu nyamukuru zituma igwingira rikomeza kuba ikibazo muri iyi Ntara. Yagaragaje ko abana benshi batabona indyo yuzuye kandi ihagije, ndetse bamwe mu babyeyi, cyane cyane abatwite n’abonsa, batabona ifunguro ribafasha kubungabunga ubuzima bwabo n’ubw’abana.

Yongeyeho ko ubukene, isuku n’isukura bidahagije, kutitabira serivisi z’ubuzima uko bikwiye, ubumenyi buke ku mirire iboneye ndetse n’amakimbirane yo mu miryango na byo biri mu bituma ikibazo cy’igwingira kidacika.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7) bwerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye mu Ntara y’Iburengerazuba bageze kuri 32,7%, mu gihe ku rwego rw’igihugu igipimo kiri kuri 27%.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya iki gipimo kikagera munsi ya 15% bitarenze umwaka wa 2029, bivuze ko hakiri urugendo rurerure rwo kugera kuri iyo ntego.

Abahanga mu buzima bagaragaza ko igwingira ritagira ingaruka ku mikurire y’umubiri gusa, ahubwo rinagira ingaruka zirambye ku mikurire y’ubwonko bw’umwana, ubushobozi bwo kwiga, umusaruro azatanga mu buzima ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.

Nubwo Intara y’Iburengerazuba igifite imibare iri hejuru, hari aho hagaragaye intambwe ishimishije. Akarere ka Ngororero kashimiwe kuba karashoboye kugabanya igipimo cy’abana bagwingiye kikava kuri 51% mu 2021 kikagera kuri 33%, bikaba byerekana ko ingamba zifatika zishobora gutanga umusaruro.

Ku rundi ruhande, imibare igaragaza ko mu Turere twa Rusizi na Karongi ikibazo cy’igwingira kitagabanutse nk’uko byari byitezwe, ahubwo cyazamutseho gato, ibintu byagaragajwe nk’ibisaba ingamba zihariye.

Minisitiri Uwimana Consolée yasabye abayobozi b’Intara n’abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi butanga ibiribwa bitandukanye, kugira ngo imiryango ibashe kubona indyo yuzuye.

Yanashimangiye akamaro ko gukomeza guhugura abaturage ku mitegurire y’indyo yuzuye, kugira ngo buri mubyeyi amenye ibyo umwana akeneye bitewe n’icyiciro cy’imikurire arimo.

Yavuze kandi ko hakwiye kwigwa ku buryo bwafashije uturere twabashije kugabanya igwingira ku buryo bugaragara, kugira ngo ubunararibonye bwabyo bukoreshwe no mu tundi turere tugifite ikibazo.

Imibare igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025, Intara y’Iburengerazuba yagabanyije igwingira ho 7,3%, ariko nubwo habonetse iri terambere, igipimo cya 32,7% kiracyari hejuru cyane ugereranyije n’intego igihugu cyihaye.

Abayobozi bemeza ko gukemura ikibazo cy’igwingira bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, abajyanama b’ubuzima ndetse n’imiryango ubwazo, hibandwa ku mirire iboneye, isuku n’isukura, ubuhinzi butanga umusaruro ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuva igihe cyo gutwita kugeza ku myaka itanu ya mbere y’ubuzima bw’umwana.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko isesengura ryakozwe ryerekanye impamvu nyamukuru zituma igwingira rikomeza kuba ikibazo muri iyi Ntara. Y’Ubyrengerazuba
Umuyobozi wa NCDA yibukije ababyeyi Konsa neza abana babo mu gihe gikwiye Kandi bagakomeza kubitaho no mu mikurire yabo
Minisitiri Uwimana Consolée yasabye abayobozi b’Intara n’abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi butanga ibiribwa bitandukanye, kugira ngo imiryango ibashe kubona indyo yuzuye.

Greenafrica.rw