Singita Kwitonda yabaye Hoteli ya kabiri ihagaze neza ku Isi mu 2026
Hoteli Singita Kwitonda Lodge & Kataza House yo mu Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa hoteli 50 zihagaze neza kandi zihebuje ku Isi mu mwaka wa 2026, nk’uko byatangajwe na Robb Report, ikinyamakuru mpuzamahanga kizwi mu gusesengura ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birimo ubukerarugendo n’amahoteli.
Iyi hoteli iherereye mu Karere ka Musanze, hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikomeje kuba imwe mu zikurura ba mukerarugendo benshi baturuka hirya no hino ku Isi, cyane cyane abifuza gusura ingagi zo mu misozi.
Raporo ya Robb Report igaragaza ko urutonde rwakozwe hashingiwe ku bitekerezo by’impuguke mu bukerarugendo no ku isesengura ryibanze ku bwiza bw’aho hoteli iherereye, serivisi zitangwa, umwihariko w’imyubakire ndetse n’uruhare rwayo mu kubungabunga ibidukikije.
Singita Kwitonda Lodge & Kataza House yubatswe hafi y’Ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura, ahantu hahoze urwuri. Igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo bwita ku bidukikije, zirimo zirindwi zagenewe kwakira abashyitsi ku giti cyabo cyangwa imiryango mito, ndetse na Kataza House ifite ibyumba bine byo kuraramo.
Uyu mushinga wa Singita washowemo miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, kandi witiriwe Kwitonda, ingagi y’ingabo yamenyekanye cyane mbere yo gupfa mu 2012 ifite imyaka 40.
Ku rutonde rwa hoteli 10 za mbere ku Isi mu 2026, Singita Kwitonda Lodge yaje inyuma ya Claridge’s yo mu Bwongereza, ikurikirwa na Passalacqua yo mu Butaliyani, Rosewood Hong Kong, Aman Tokyo n’izindi hoteli zikomeye zo hirya no hino ku Isi.

