AmakuruIbidukikije

Igishanga cya Kibumba kigiye kuba icyitegererezo mu bworozi bw’amafi n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije i Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko Igishanga cya Kibumba kiri gutunganywa mu buryo buzagitandukanya n’ibindi bishanga bine biri kuvugururwa mu Mujyi wa Kigali, aho kizibanda ku bworozi bw’amafi, ibikorwa by’imyidagaduro n’ahantu ho gusabana no kwirebera urusobe rw’ibinyabuzima. Ni umushinga uzatanga umusanzu ukomeye mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubukerarugendo no kuzamura imibereho y’abaturage.

Iki gishanga gifite ubuso bwa hegitari 68, giherereye ahahoze inganda za UTEXRWA, kikaba gihuza Imirenge ya Kinyinya na Gisozi. Giteganyirijwe kubakwamo ibyuzi by’amafi bikurikirana mu buryo bugezweho, ubusitani bw’indabo buzafasha kurimbisha aka gace, ndetse n’inyubako izajya imurikirwamo amateka n’iterambere ry’uburobyi n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.

Byongeye kandi, hazubakwa ibindi byuzi bigamije gufasha mu gukumira imyuzure no kunoza imicungire y’amazi, mu gihe ubusitani n’ahantu h’akaruhuko bizafasha abaturage n’abashyitsi kubona ahantu ho kuruhukira, kwigira ku bidukikije no kwisanzura mu mwuka mwiza. Ibyo byose bizatuma Igishanga cya Kibumba kiba igicumbi cy’ubworozi bw’amafi n’ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Igishanga cya Kibumba ni kimwe mu bishanga bitanu biri gutunganywa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na REMA. Ibindi bishanga birimo icya Gikondo, Rugenge-Rwintare, Nyabugogo na Rwampara, buri kimwe kikaba gifite umwihariko wacyo mu rwego rwo kongera agaciro k’umutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Igishanga cya Gikondo gifite ubuso bwa hegitari 162 kizibanda ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, kikazaba gifite inzira z’abanyamaguru n’iz’abanyonga amagare zifite uburebure bwa kilometero 16.9, zizafasha abaturage n’abakerarugendo gusura no kwishimira ubwiza bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku ruhande rw’Igishanga cya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, kizahindurwa ikigo cy’ubushakashatsi n’inyigisho ku rusobe rw’ibinyabuzima. Imirimo yo kugitunganya yatinzeho gato kubera iyubakwa ry’ikiyaga kiri muri uwo mushinga.

Igishanga cya Rwampara cyo gifite ubuso bwa hegitari 65. Nacyo cyatinze gutangira gutunganywa kuko imirimo yatangiye mu Ugushyingo 2024, mu gihe ibindi bishanga byatangiye kuvugururwa muri Werurwe uwo mwaka. Biteganyijwe ko kizaba gifite inzira z’abanyamaguru n’iz’abanyonga amagare zifite uburebure bwa kilometero 10.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare, nacyo gifite ubuso bwa hegitari 65, giherereye hagati y’ibice bya Kacyiru na Muhima, kikaba gihurira n’Igishanga cya Muhima ku Kinamba. Kizubakwamo inzira z’abanyamaguru n’abanyonga amagare zifite uburebure bwa kilometero 15.5.

Nubwo buri gishanga gifite umwihariko wacyo, byose bihuriye ku ntego yo kugabanya no gukumira imyuzure mu Mujyi wa Kigali, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuyungurura amazi ayinyuramo no guha abaturage ahantu heza ho gukora siporo, kuruhukira no kwidagadurira. Byose hamwe bizaba bifite inzira z’abanyamaguru n’iz’abanyonga amagare zifite uburebure bwa kilometero 61.5.

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, hateganyijwe uburyo bugezweho bwo gutandukanya amazi y’imvura n’imyanda ikunze guturuka mu nkengero z’ibishanga no mu bikorwa bya muntu, hakoreshejwe ibiyunguruzo bizafata imyanda mbere y’uko amazi akomeza urugendo rwayo.

Umushinga wo kuvugurura ibi bishanga watangijwe ku mugaragaro muri Mutarama 2024, ubu ukaba ugeze ku kigero kirenga 90%. Biteganyijwe ko imirimo yose izaba yarangiye muri Kanama 2026.

Ibi bishanga uko ari bitanu bifite ubuso bwa hegitari 491, mu gihe ibikorwa byo kubitunganya byatwaye amafaranga arenga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni ishoramari rifatwa nk’intambwe ikomeye mu guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, kongera ubudahangarwa bw’umujyi ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no guha abaturage ahantu hatekanye kandi hagezweho ho kuruhukira, gukora siporo no kwishimira umutungo kamere.

Greenafrica.rw