AmakuruUburezi

NESA yatangaje ibyihariye ku banyeshuri 879 bafite ubumuga bagiye gukora ibizamini bya Leta

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwatangaje ko mu banyeshuri ibihumbi 258 bagiye gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icy’amashuri yisumbuye, barimo 879 bafite ubumuga bazoroherezwa mu buryo bwose bushoboka.

Iyi mibare yashyizwe hanze na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2026 habura amasaha macye ngo hakorwe ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye bisoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Iki Kigo cy’Igihugu cyatangaje ko muri ibi bizamini bizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga bikageza ku wa 24 Nyakanga 2026, bizakorwa n’abanyeshuri 258 255.

Muri aba banyeshuri, harimo 149 533 bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbye (Ordinary Level/ O-Level) mu gihe abazakora ibisoza amashuri yisumbuye (Advanced Level/ A-Level), ari abanyeshuri 108 722.

NESA kandi yatangaje ko “muri aba biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta, barimo 879 bafite ubumuga, bazahabwa uburyo bwo bukenewe bwo kubafasha n’inkunga yihariye kugira ngo bakore ibizamini kimwe n’abandi.”

Mu cyumweru gishize ubwo hatangiraga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini muri NESA, yavuze ko guhera muri uyu mwaka w’amashuri, hatangiye uburyo bushya bwo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga kuko uko byakorwaga bitari bihagije.

Yagize ati “Wasangaga umwana ufite ikibazo cyo kwandika tumwongera iminota mirongo itatu (30’) cyangwa isaha y’inyongera tukumva ko bihagije. Twasanze bidahagije kuko haba ubwo ya saha ishira atararangije, ahubwo byatwara nk’amasaha atatu kandi turamutse tumuhaye umuntu umufasha yamwandikira vuba bigakunda.”

Yavuze ko hari abana bafashwa bagahabwa ibizamini biri mu nyandiko izwi nka Braille ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, abandi bagashyirirwa mu nyuguti nini inyandiko z’ikizamini, hakabaho kongererwa igihe, abandi bagasobanurirwa mu rurimi rw’amarenga.

Nanone kandi mu bindi byongewe mu gufasha abana bafite ubumuga, ni abantu bongewemo bashobora gufasha umunyeshuri kujya ku bwiherero, bikagira amabwiriza akurikizwa nko kuba umuntu ubishinzwe atazi uwo munyeshuri kugira ngo atamukopeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *