Gicumbi: Barishimira ko hatewe amashyamba Hegitari zisaga 10.000, imihanda ya Kaburimbo, stade igezweho : ibyaranze umunsi wo kwibohora
Kuri uyu wa 04/ Nyakanga/2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’amateka akomeye avuga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, hashize imyaka 32, abaturage baravuga ko urugamba rw’ amasasu rwarangiye, ndetse ko bari kurebera hamwe uko barushaho guteza imbere igihugu n’Akarere kabo by’ umwihariko.
Mu Karere ka Gicumbi nabo barishimira byinshi bamaze kugezwaho , harimo n’ uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku bikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Gicumbi mu myaka itandatu gusa, babashije gutera amashyamba y’ibiti agamije gutanga umwuka mwiza duhumeka, ndetse hanatewe ibiti bivangwa n’imyaka ku buso burenga Hegitari ibihumbi 10, hakorwa amaterasi y’indinganire n’ayikora ku buso bungana na Hegitari 1.450, ari nako abaturage batandukanye bahabwaga akazi umunsi ku munsi bakikura mu bushomeri.
Mu bikorwa bishimira byabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kandi kuba haratewe ibiti by’ icyayi kuri Hegitari ibihumbi 40, batanga ibiti by’ ikawa bingana na Miliyoni 1.250.000 hagamijwe kubungabunga ubutaka no kuzamura ubukungu bw’ abaturage b ‘Akarere ka Gicumbi bafatanije n’umushinga Green Gicumbi, wibandaga cyane ku kubungabunga ibidukikije.
Ibindi aka Karere kishimiye ku munsi wo kwibohora, harimo umuhanda wa Kaburimbo Base-Gicumbi – Nyagatare, Stade nziza igezweho irimo Tapis, imidugudu y’icyitegerezo bubatse mu Mirenge itandukanye, amashuri, amashanyarazi bagejeweho, ndetse no kuba muri uyu mwaka aka Karere karaje ku mwanya wa mbere mu gihugu muri gahunda ya Ejo heza.
Amateka yo kwibohora muri aka Karere bayibukira mu misozi ya Rwabuyeye, Mataba, Murambi , Kiyombe, kizinga, Kaniga na Rwabuyoyo aho Inkotanyi zakoreye urugamba rukomeye, hagamijwe kurokora imbaga y’abaturage bicwaga bazira uko bavutse.
Muri ibi birori kandi haranzwe n’imikino itandukanye, basusurukijwe n’abahanzi gakondo barimo Muyango, Allouette Mu
nganyinka, Nzayisenga Sophie uzwiho gukirigita umurya w’inanga, ndetse n’ itorero indashyikirwa.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel Ati:” Twubatse ibyumba by’ amashuri 32, dutanga inka zirenga ibihumbi 33, turishimira ko Akarere kacu kahize utundi mu kwizigama muri ejo heza, dufite ikipe iri mu cyiciro cya mbere ya Gicumbi Fc izabasha gukorera imyitozo n’imikino hano bitayisabye gusubira mu tundi Turere “.
Umushyitsi mukuru akaba n’umuyobozi w’inama njyanama y’aka Karere Ntagungira Alexis, Yagize Ati:” Tariki ya Kane Nyakanga ni umunsi ngarukamwaka wo kwibohora , bikaba igisobanuro cy’ uyu munsi bivuga uko ubuzima bw’ abanya Rwanda buhinduka tukareba aho twavuye tugatera intambwe yerekeza mu iterambere, igihugu cyashyizeho amahirwe atandukanye ngo turusheho gutera imbere, turi igihugu cyahisemo kuba umwe kandi tugatekereza byagutse, kubohora igihugu byatangirirye muri aka Karere kacu, natwe rero tugire uruhare rukomeye mu iterambere kandi bizadutere ishema.
Yongeyeho ko igihugu gifite umutekano usesuye kandi wagezweho nyuma y’urugamba rwo kwibohora, asaba abaturage kurushaho gusigasira ibyagezweho.



