Vestine na Dorcas batangaje ko batandukanye na Mulindahabi Irene wabarebereraga inyungu z’umuziki
Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire bari bafitanye na Mulindahabi Irene (MIE), wari umaze imyaka abareberera inyungu z’umuziki wabo kuva bagitangira urugendo rwabo rwa muzika.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, aba baramyikazi bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura mu buryo bwimbitse, kandi ko gitangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya.
Nubwo batandukanye mu kazi, Vestine na Dorcas bashimiye cyane Mulindahabi Irene n’ikipe ye ku ruhare bagize mu iterambere ryabo. Bavuze ko kuva ku ntangiriro bemeye icyerekezo cyabo, bakabatera inkunga ndetse bakabafasha mu bihe bitandukanye by’ingenzi byaranze urugendo rwabo rwa muzika.
Bagize bati: “MIE yabaye umugisha kuri twe. Batwizeye kuva ku ntangiriro, bashora imari mu nzozi zacu kandi badufasha mu rugendo rwadukuye aho twari tukageza aho turi uyu munsi. Tuzahora tubashimira urukundo, ubufasha n’amahirwe baduhaye.”
Vestine na Dorcas kandi bagaragaje ko iki cyemezo kitafashwe mu buryo bworoshye, ahubwo ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE, harimo ibikorwa byaranze umuziki wabo ndetse n’ibihe byiza bagiranye.
Icyakora, bavuze ko igihe kigeze kugira ngo bakomeze urugendo rwabo mu bwigenge, bagendeye ku cyerekezo, indangagaciro n’ahazaza bifuza kubaka.
Bagize bati: “Twuzuye icyubahiro n’ishimwe ku ikipe yose ya MIE, kandi tuyifurije gukomeza gutsinda no gutera imbere mu bikorwa byayo byose.”
Aba bahanzi banashimiye abakunzi babo bakomeje kubaba hafi, bavuga ko urukundo n’icyizere babagaragariza ari byo bibatera imbaraga. Bashimangiye ko gutandukana na MIE bitasobanuye iherezo ry’urugendo rwabo rwa muzika, ahubwo ko ari intangiriro y’icyiciro gishya bafite amatsiko yo gusangiza abafana babo.
Nubwo hari bamwe batangiye kwibaza ku hazaza h’umuziki wa Vestine na Dorcas nyuma y’iri tandukana, bo bavuga ko ibikorwa byabo bikomeje kandi ko bafite gahunda nshya bazatangaza mu minsi iri imbere.
Iri tangazo ryasoje riherekejwe n’ubutumwa bwo gushimira Imana no gusabira umugisha buri wese wabaye hafi yabo muri uru rugendo.



