Kwibuka 32: Kaminuza ya UTAB yasuye urwibutso rwa Nyamata inaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba) abakozi bayo, ndetse n’abanyeshuri bahiga basuye urwibutso rwa Nyamata ruri mu Karere ka Bugesera rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 45, hagamijwe gusobanurirwa amateka y’ ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka Karere.
Ni igikorwa bazindukiyemo kuri uyu wa 12 Kamena 2026, ubwo basangizwaga amateka ashariye y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Busegera, ibikorwa by’ urwango byatangiye kuva mu myaka ya 1959 kugeza 1994, hicwa abasaga Miliyoni mu gihugu hose bazira uko bavutse.
Abifatanije n’iri shuri gusura amateka abarizwa mu Bugesera, basobanuriwe uko Abatutsi bakurwaga mu bice bitandukanye by’ igihugu bakajyanwa i Bugesera, hagamijwe kubicisha isazi zitwaga Tsetse ngo barebe ko bashiraho burundu.
Iri shuri kandi rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, ariko rikagira n’irindi shami mu Karere ka Gatsibo ahazwi nka Kiramuruzi .
Igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Nyamata cyabanjirijwe no gushyira indabo no kunamira imibiri ihashyinguwe mu rwego rwo kubaha agaciro bambuwe, bakicwa bazira uko bavutse.
Nzabandora Albert warokokeye aha I Nyamata, akaba yanaremewe inka ihaka avuga ko muri Bugesera habaye ubugome bukabije, gusa ko abarokotse bakomeje kwibuka amateka yabo, ariko bakibuka biyubaka.
Yagize Ati:” Jenoside yabaye tukiri bato batwicira ababyeyi abandi babura abavandimwe, gusa turashima Inkotanyi zayihagaritse ( Jenoside) ariko kuri ubu mfite umugore n’abana babiri dukomeje kwibuka twiyubaka”.
Yongeye Ati:” Ndashima iyi Kaminuza ya UTAB impaye inka Kandi ihaka, ubu abana banjye bagiye kuzajya banywa amata bakure neza iri shuri Imana irihe umugisha, kandi dukomeze gufatana mu mugongo no kwamagana ivangura iryo ariryo ryose”.
Usanase Antoinette wahawe ibyo kuryamaho, ibiribwa bitandukanye ndetse n’ ibikoresho by’ isuku, avuga ko iyi Kaminuza yiganjemo urubyiruko rwagaragaje urukundo, ndetse ko kuri ubu bagiranye igihango gikomeye kuko bamwemereye kuzamwishyurira amashuri y’imyuga no kumuha ibikoresho azatangirana, nyuma yo kwiga amasomo azamufasha mu gihe kizaza.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera Bankundiye Chantal nawe yashimangiye igikorwa cy’indashyikirwa iri shuri ryakoze, hagamijwe kuremera abarokotse, gusa asaba ko iri shuri ryakomeza kwigisha indangagaciro, kubaka ubumwe no kurwanya amacakubiri mu bice bitandukanye by’ igihugu.
Ati:”Amateka y’aha i Nyamata asobanura uko Abatutsi benshi bahungiye kuri Paruwasi ya Nyamata, ariko bakajya birirwa bakubitwa inkoni ku manywa, byagera n’ijoro akaba aribwo batangira kwicirwa mu Kiliziya akaba ariyo mpamvu hahinduwe urwibutso”.
Hari abafatwaga ku ngufu mbere yo kwicwa, ndetse bagakomeretswa hifashishije intwaro Gakondo zirimo imihoro n’amacumu nk’ uko ibimenyetso bihari bigaragaza amateka, kugeza ubwo Inkotanyi zahagaritse zikanarokora bamwe, mu gihe ubutegetsi bwahozeho bwifuzaga kubatsemba burundu.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB Padiri Dr Munana Gilbert, avuga ko amateka ya Nyamata ari kimwe mubyo yamenye nk’ ahantu hari ikimenyetso cy’ urwango kuva cyera , ndetse ko iri shuri ryiyemeje gutanga ikimenyetso cy’ urukundo , n’ubudaheranwa, hagamijwe guhumurizanya hagati y’abantu bose, no gufata mu mugongo abarokotse.
Yagize Ati:” Dukeneye kubaka ubumwe, kwigisha uburezi bufite ireme n’indangagacito dukomora ku buyobozi bwiza, dufatanya kuremera abacitse ku icumu, kandi ntitugomba kubikora mu gihe cy’ iminsi 100 yo kwibuka gusa, ahubwo n’igikorwa gihoraho”
Igikorwa cyo gusura amateka ari mu rwibutso rwa Nyamata cyateguwe na UTAB, kizakurikirwa no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizaba kuwa 13 Kamena 2026 ku kicaro gikuru cy’ iyi Kaminuza.






