Gicumbi: Andi mahirwe yegerejwe abavuzi b’amatungo no kwita ku bworozi bw’ Ingurube, babifashijwemo na VAF
Abavuzi b’amatungo baturutse mu ntara zitandukanye z’ igihugu bamaze iminsi itatu bahabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo gutera intanga mu ngurube kuva tariki 3 kugeza tariki 5 Kamena 2026 ,.
Ni amahugurwa yateguwe n’ikigo Vision Agribusiness farm (VAF)ltd ku bufatanye n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD) ndetse n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Aya mahugurwa kandi n’ inshingano urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda yashyizemo imbaraga k’ubufatanye n’ibigo biba bifite ubworozi buteye imbere.
Bavuga ko nubwo bafite ubumenyi buhagije, bari kugira ngo abavuzi b’amatungo biyungure ubumenyi bwisumbuyeho, bashyira mu ngiro ibyo bize kandi bajyana n’igihe bitewe nuko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.
Icyiciro cyashoje amahugurwa kuri uyu wa 5 kamena 2026 harimo abahugurwa basaga mirongo itatu barimo ibyiciro byombi ( abagabo ,abagore n’urubyiruko), bishimiye amahugurwa babonye kandi bashimira gahunda ya CPD ( continuous professional development) yateguwe n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda.
Ikindi n’ uburyo iba yarambagije ikigo ubona ko gifite ibikorwa byo kwigiraho bifatika n’abahugura babifitemo ubumenyi n’ubunararibonye.
Umukozi wo mu kigo RAB: Dr Safari sylvestre wari waje gufatanya n’ikigo VAF mu guhugura abo bavuzi b’amatungo yibukije abahugurwa ko bafite inshingano yo gukangurira aborozi b’ingurube kuvugurura icyororo cy’ingurube binyuze mu ikoranabuhanga ryo gutera intanga.
iki gikorwa cyo gutera intanga leta ikaba yaragishyizemo ubwunganizi kugira ngo intanga zigere ku mworozi zihendutse kandi zimugereho mu gihe gito hifashishijwe utudege tutagira abaderevu ku bufatanye na Zipline.
Yongeye kwibutsa abahuguwe ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo mubyo bakora kugira ngo umusaruro wo gutera intanga wiyongere kandi birinde no guhenda aborozi kuko bibaca intege.
Umufatanyabikorwa mu gutwara intanga zipline yari ihagarariwe na Jean Marie Providence MANIKUZWE yijeje abahuguwe ko biteguye gukorana nabo binyuze mu bigo bitunganya intanga ndetse bagiye no kwagura ibice bakoreragamo .
Yagize Ati: “ Uyu mwaka wa 2026 uzajya kurangira hari ikibuga gihagurukiraho utudege (drone) mu gice cy’uburengerazuba bikazatuma aborozi batuye uturere twa Rusizi , rutsiro ,nyamasheke n’ahandi bagerwaho mu buryo bworoshye.
Umuyobozi w’ikigo VAF SHIRIMPUMU Jean Claude yashimiye abitabiriye amahugurwa anabasaza ko baba intumwa kuri bagenzi babo bacikanwe, kuko hagiye gutegurwa ikindi cyiciro mugihe kitarambiranye.
Yabasabye kandi gutera intambwe nabo bakorora ingurube mu rwego rwo kongera umusaruro w’inyama mu gihugu. Ikindi yongeyeho n’uko ikigo VAF gitanga n’andi mahugurwa atandukanye arebana no kurushaho kongera ubumenyi mu bworozi n’ubuvuzi bw’amatungo ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere.




