Ikoranabuhanga rya AI rigiye guhindura Igenzura ry’Inyama n’indwara z’amatungo mu Rwanda
U Rwanda rukomeje gutera intambwe iganisha ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane mu kurinda ubuzima bw’abaturage no guteza imbere ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Umunyamabanga Uhoraho, Olivier Kamana, yashyize umukono ku masezerano y’umushinga w’umwaka umwe uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na United Nations Industrial Development Organization, ugamije kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu gutahura indwara z’amatungo ziboneka mu ibagiro.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Ambasade ya Hungary (Embassy of Hungary in Rwanda), ukaba ugaragaza ubufatanye mpuzamahanga mu guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kurushaho kurinda ubuzima bw’abaguzi b’inyama mu Rwanda.
Ni igikorwa kije mu gihe hakomeje gushakwa ibisubizo birambye byafasha kugabanya ingaruka z’indwara z’amatungo zishobora kugera ku bantu, cyane cyane izikomoka ku nyamaswa (zoonotic diseases).
Mu buryo busanzwe, igenzura ry’inyama mu ibagiro rishingira ku bushishozi n’ubunararibonye bw’abagenzuzi b’amatungo, ariko hari igihe hari ibimenyetso by’indwara bitagaragara neza ku jisho risanzwe.
Ibi bishobora gutuma inyama zitameze neza zinjira ku isoko, bikagira ingaruka ku buzima bw’abazirya ndetse n’ubukungu bw’aborozi n’abacuruzi. Ni ho haturuka akamaro k’iyi gahunda nshya izifashisha AI, izaza nk’inyunganizi ku kazi k’abagenzuzi, aho kubasimbura.
Iri koranabuhanga riteganyijwe gukoresha uburyo bwo gufata amashusho (computer vision), aho camera zifite ubushobozi bwo gusesengura amashusho zizajya zigenzura inyama n’amatungo yapfuye mu gihe nyacyo.
Izo camera zizajya zishakamo ibimenyetso by’indwara nko guhinduka kw’ibara ry’inyama, ibisebe, kubyimba cyangwa izindi mpinduka zitari zisanzwe. Amakuru yakusanyijwe azajya asesengurwa n’ubundi bwenge buhangano bwatojwe hakoreshejwe amashusho menshi y’inyama nzima n’izirwaye, bigatuma bushobora gutandukanya neza ibimeze neza n’ibiteje ikibazo.
Uretse ibyo, iri koranabuhanga rizifashisha machine learning, aho rizajya ryiyungura ubumenyi uko rikoreshwa kenshi, rikomeza kunoza ubushobozi bwo gutahura indwara hakiri kare. Ibi bizafasha gutanga amakuru yihuse ku bagenzuzi, bikabafasha gufata ibyemezo bikwiye mu gihe gito, nko kwemeza inyama cyangwa kuzitirira uburwayi zifite.
Ikindi cyitezwe muri uyu mushinga ni uko uzafasha no kubaka ububiko bw’amakuru ku ndwara z’amatungo zigaragara mu ibagiro bitandukanye mu gihugu.
Aya makuru azafasha inzego zibishinzwe gukurikirana uko indwara zigenda zikwirakwira, bityo habeho gutabara hakiri kare mbere y’uko zifata intera nini. Ni uburyo bushobora no gufasha mu igenamigambi ry’igihe kirekire mu rwego rw’ubuzima bw’amatungo n’abaturage muri rusange.
Abasesenguzi mu by’ubuhinzi n’ubworozi bagaragaza ko gukoresha AI muri uru rwego bizagira uruhare rukomeye mu kongera icyizere cy’abaguzi ku nyama ziboneka ku isoko, kugabanya igihombo ku borozi, no guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku matungo haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Ni intambwe igaragaza ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere rirambye.
Uyu mushinga kandi uhuye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubuhinzi bugezweho, bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, aho AI ishobora no kuzifashishwa mu bindi bikorwa birimo gukurikirana ubuzima bw’amatungo ku rwego rw’imirima, gutahura indwara hakiri kare ndetse no guteganya ibyorezo bishobora kwibasira amatungo mu gihe kiri imbere.
Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mu mwaka umwe rizaba ari isuzuma ry’ingenzi rizagaragaza uko iri koranabuhanga rishobora kwagurwa rikagera no mu zindi nzego z’ubuhinzi n’ubworozi.
Niramuka rigenze neza, rishobora kuzahindura uburyo igenzura ry’inyama rikorerwa mu Rwanda no mu karere, rikaba urugero rwiza rw’uko ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu kurengera ubuzima bw’abantu no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi.



