AmakuruPolitiki

Gicumbi: Hibutswe Abatutsi bishwe bazira kwitwa ibyitso by’ Inkotanyi

Intara y’Amajyaruguru yifatanije n’Uturere tw’ iburasirazuba turimo Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bakorewe iyicarubozo bakicwa, babeshyerwa ko ari ibyitso kandi ari umugambi wari waratangiye kuva mbere ya 1994 .

Ku wa 08 Mata ni umunsi ngarukamwaka bibuka abishwe bazira kwitwa ibyitso bashyinguwe mu Karere ka Gicumbi, kuri ubu bakaba bongeye kwibukwa ku nshuro ya 32 aho banatanze ubutumwa bwo kwirinda ingengabitekerezo y’amacakubiri, kuko ariyo yabibye urwango mubanya Rwanda bikagera ubwo hicwa imbaga y’abantu bazira uko bavutse.

Abafite ababo bishwe bazira kwitwa ibyitso, bavuga ko abahiciwe banakorewe iyicarubozo rikomeye, bakajya bakurwa mu Turere tw’iburasirazuba bajyanwa kwicirwa ku rukiko rwa Byumba ariho hari n’ikigo cya gisirikare, bakajugunwa mu cyobo cyari cyarahacukuwe kandi ariho bakagombye gukura ubufasha cyangwa ubutabera.

KANDA HANO UREBE Ijambo ry’icyumweru

Ubuhamya bw’ abafite ababo bazize kwitwa ibyitso, basobanura ko batangiye kwicwa kuva mu 1990 kugera 1994 bahigwa, abafatwaga bakorewe iyicarubozo kuko bakurwaga iburasirazuba baboshye amaboko n’amaguru mu modoka, bagatwarwa i Byumba bakicirwayo ndetse bamara kujugunywa mu cyobo cyari cyarahacukuwe bagatwikishwa amapine y’ imodoka!.

Kagwene Viateur wari uhagarariye ibuka mu kwibuka abazize kwitwa ibyitso, yasabye abaturage kurushaho kwitandukanya n’amacakubiri bakamenya ko bari mu gihugu cyunga ubumwe, ndetse hakabaho no kudaheranwa n’agahinda kuko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati:” Abagifite ingebabitekerezo bashatse babicikaho burundu, kandi turasaba urubyiruko kwitandukanya n’amateka mabi yaranze ababyeyi babo, ahubwo rukagira uruhare mu kubaka igihugu no gusobanurira abahakana n’abapfobya Jenoside bifashishije imbugankoranyambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Pascal, avuga ko amateka y’abazize kwitwa ibyitso bazize kubeshyerwa, gusa ko abicwaga harimo n’ abakurwaga no mu Turere twa Burera na Rulindo ariko bakazanwa kwicwa mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, Ati:” ariko tukaba tugomba kwubaka igihugu cyunga ubumwe n’ubudaheranwa, kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo izira amacakubiri”.

Abibutswe bazira kwitwa ibyitso bashyinguwe mu Rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Murenge wa Byumba, bunaniwe banashyirirwaho indabo mu rwego rwo kubahesha agaciro, iki gikorwa kibaba cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mukeri rushyinguwemo abishwe 1994 narwo ruherereye mu Murenge wa Byumba.

Umutangabuhamya warokotse mu bashinjwaga kwitwa ibyitso
Abayobozi b’intara y’Amajyaruguru no mu Turere tw’iburasirazuba bacana urumuri rw’ ikizere
Komite nyobozi y’ Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, Uwera Parfaite na Mbonyintwari JMV bashyira indabo ku rwibutso rwa Gisuna

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *