AmakuruUbuhinzi

Gicumbi: Guhinga icyayi ku musozi byahindutse igisubizo cy’ imvura igwa mu gishanga cya Gatuna

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi buvuga ko bitewe n’imihindagurikire y’ibihe hari igihe imvura igwa ari nyinshi cyane bigateza igihombo ku cyayi gihingwa mu gishanga cya Gatuna.

Iki Gishanga akenshi kizana amazi menshi y’ imvura aturutse mu gihugu cya Uganda, gusa ku bw’ iyo mpamvu hari gukorwa inyigo zitandukanye ngo barebe uko bakumira ingaruka zabyo, no kurengera ibidukikije n’ibimera bihingwa muri icyo gishanga.

Iyo witegereje Hegitari nyinshi z’icyayi gihinzwe mu gishanga cya Gatuna, usanga iyo imvura iguye biteza igihombo kinini ku ruganda rwa Murindi Tea Factory rutanga Akazi ku bahinzi n’abanoga icyayi ( abasoroma) gihinzwe muri iki gishanga.

Ku ikubitiro ubuyobozi bw’Akarere n’umufanyabikorwa wacyo Green Gicumbi bari bateye imigano muri iki gishanga ngo bakumira ingaruka zigera kuri uyu muvumba, kuko byatumaga amazi arengera ibihingwa ndetse byafashije no gufata ubutaka buri ku nkengero z’ imigezi iri muri iki gishanga.

Usibye gutera imigano kandi, banatangiye guhinga icyayi ku misozi bibafasha kurwanya isuri no gukumira izi ngaruka zatumaga hari Hegitari nyinshi z’ icyayi zakomezaga kwangirika.

Hanatewe amashyamba ku misozi ikikije iki gishanga, hacukurwa imirwanyasuri ngo bakumire ubwinshi bw’ amazi y’imvura, gusa kuri ubu akenshi usanga hari atemba aza mu Rwanda aturuka mu gihugu cy’ abaturanyi ndetse akarenga n’imirima agatera imbogamizi ku binyabiziga biba byambukiranya.

Abahaturiye bavuga ko amazi menshi y’ imvura usanga aturuka mu gihugu cya Uganda agatemba aza mu Rwanda, gusa hakenewe inyigo yatuma habaho gufata cyangwa kuyakumira ntakomeze kwangiriza ibihingwa bihateye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ku wa 25 Werurwe 2026, yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ko bari gukora uko bashoboye ngo bahangane n’izi ngaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Agira Ati:” Iyo muvuze icyayi cy’ imusozi bitwibutsa gushima umushinga Green Gicumbi twafatanije guhindura kiriya gice cyibasirwaga n’ibiza, icyayi kiri mu gishanga iyo imvura yaguye amazi aruzura ugasanga umusaruro ntubonetse, nibwo batweretse umushinga wo guhinga icyayi imusozi”.

Yongera Ati:” Twongeyeho Hegitari zigera kuri 40 aribwo abaturage batangiye kwagura ubuso kuko babonye ko bitanga umusaruro ku bwinshi ndetse n’ubwiza bw’ icyo cyayi , kandi umusaruro ukaba utangirika biturutse ku mihindagurikire y’ikirere kuko icyo mu gishanga cyakundaga kwangirika”.

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Gicumbi buvuga kandi ko hari ibikorwa bikomeje ngo hatunganywe iki Gishanga cya Gatuna, ku buryo bakomeza kukibyaza umusaruro kugera ku mupaka ndetse no hirya yaho, ariko bagakomeza kwagura n’ubundi buso bw’ icyayi cyo ku musozi kuko gitanga umusaruro.

Hatewe amashyamba ku misozi ikikije iki gishanga ngo bafate ubutaka no guca imirwanyasuri y’amazi menshi yashokaga mu gishanga
Iyo imvura yaguye mu gishanga usanga icyayi cyaho cyarengewe n’amazi
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bahangane n’imihindagurikire y’ibihe
Hari gukorwa inyigo zitandukanye ngo barebe ko hafatwa imigezi ishora amazi mu gishanga

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *