AmakuruPolitiki

Musanze–Mpenge: Abagore bafashe iya mbere mu kubaka akagari kabo bakoze igikorwa cy’indashyikirwa

Abagore bo mu midugudu igize Akagari ka Mpenge, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bafatanyije n’incuti zabo zo mu tundi tugari no mu yindi mirenge, bahuriye mu gikorwa cyo kwishakamo ubushobozi bugamije kubaka ibiro by’akagari kabo byari bimaze imyaka irenga umunani bisenywe kubera gusaza.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, kibera ahari kubakwa inyubako nshya y’Akagari ka Mpenge. Byagaragaye ko cyateguwe neza mu minsi ishize, aho abagore bavuze ko batewe ipfunwe no kuba akagari kabo karakoreraga mu Kagari ka Kigombe, mu nyubako y’Umurenge wa Muhoza, bigatuma serivisi zitangirwa mu cyumba kimwe gito.

Muri icyo gikorwa, habayeho gukusanya inkunga zitandukanye zirimo amafaranga, sima ndetse n’ibindi bikoresho byo kubaka. Abitabiriye biyemeje gukomeza gushyira imbaraga mu mirimo yo kubaka, ku buryo mu gihe cy’amezi atatu ari imbere biteze ko inyubako izaba igeze ku rwego rushimishije.

Uwimbabazi Lavine, wo mu Mudugudu wa Giramahoro akaba anahagarariye inama y’igihugu y’abagore(CNF)muri aka kagari,yavuze ko iki gikorwa cyaturutse ku biganiro byinshi bagiye bagirana bashakisha uko bakwiyubakira akagari kabo.

Yagize ati: “Twagiye tugira inama kenshi twibaza uko akagari kazaba kameze, tukumva ari igikorwa gikomeye cyane. Nk’ababyeyi bo muri Mpenge, twatanze igitekerezo cy’uko natwe abagore dushoboye dusaba guhabwa umwanya tukagaragaza imbaraga zacu. Ibyo twabikoze uyu munsi kandi twizeye ko umusaruro uzaba mwiza kandi utange umusanzu ufatika ku ntego twihaye.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Mpenge, Sengabo Onesphore, utuye mu Mudugudu wa Rukoro, yashimye uruhare rw’abagore muri iki gikorwa, avuga ko kubaka ibiro by’akagari ari intambwe ikomeye mu kwegereza abaturage serivisi.

Yagize ati: “Twateguye uyu munsi wihariye ku bagore hagamijwe kubaka akagari kacu. Aba bagore bo batekereje uko batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Twari tumaze igihe tudafite ibiro by’akagari, nyamara umujyi wacu warateye imbere. Kuba batekereje bakanashyira mu bikorwa ni intambwe ikomeye, natwe abagabo twiyemeje gukomeza kubashyigikira kugeza inyubako yuzuye.”

Mukampeta Bernadette wo mu Mudugudu wa Mpenge, yagaragaje ko icyatumye bafata iki cyemezo ari uko bakoreraga mu nyubako itabakwiriye.

KaNDA HANO UREBE INKURU MU MASHUSHO

Yagize ati: “Twakoreraga mu Murenge wa Muhoza baduhaye icyumba gito, ariko ntibyadushobokeraga gukomeza kuhakorera kuko ari icumbi. Nk’abaturage twafashe icyemezo cyo kwiyubakira ibiro by’akagari. Byambabazaga kubona Gitifu wacu akorera mu kandi kagari, asa naho ayobowe n’undi muyobozi w’akagari.”

Sembagare Ramlad, uhagarariye abagore mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, yavuze ko nubwo bari bamaze igihe badafite ibiro by’akagari, bidakwiye kuba impamvu yo kudafata iya mbere.

Yagize ati: “Akagari kacu kari karashaje karasenywa, ariko ntitwagombye gukomeza gutegereza. Twahisemo kwishakamo ibisubizo kugira ngo tubone serivisi nziza kandi zitwegereye. Dufite ubushobozi bwo kwiyubakira inyubako ifite ibyumba bihagije n’ahabereye inama. Imbaraga twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tugomba kuzibyaza umusaruro kugira ngo dukomeze kugirirwa icyizere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Niyoyita Ally, yashimye cyane igikorwa cyakozwe n’aba bagore, agaragaza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Nejejwe bikomeye n’iki gikorwa cyakozwe n’abagore bo muri Mpenge. Biyemeje kwishakamo ubushobozi bwo kubaka ibiro by’akagari kandi batangiye kubishyira mu bikorwa. Ni urugero rwiza rugaragaza ko umugore ashoboye kandi ashobora guhindura byinshi. Ni na yo mpamvu dushima Perezida wacu wabonye ubushobozi bwabo akabaha umwanya mu iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje ashimangira ko inyubako nziza igomba kujyana na serivisi nziza zihabwa abaturage, asaba abayobozi gukomeza gushyira umuturage ku isonga.

Yagize ati: “Inzu nziza igira agaciro iyo itangirwamo serivisi nziza. Nubwo dusanzwe duha abaturage serivisi nziza, dukwiye kurushaho kunoza imikorere kugira ngo ijyane n’aho itangirwa. Tugomba kwirinda ubwirasi no gushyira imbere inshingano zo gukorera abaturage.”

Muri iki gikorwa habonetse amafaranga arenga miliyoni 7,6 z’amafaranga y’u Rwanda. Harimo miliyoni 4,779,100 yatanzwe mu ntoki, ibihumbi 550,000 byatanzwe hifashishijwe telefone, ndetse hanandikwa imyenda y’abemeye kuzishyura ingana na miliyoni 1,679,000. Hiyongeraho imifuka ya sima 46 ifite agaciro k’ibihumbi 798,000.

Abitabiriye iki gikorwa biyemeje ko imyenda yose yanditswe izaba yamaze kwishyurwa bitarenze ku wa 30 Mata 2026, mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa byo kubaka ibiro by’Akagari ka Mpenge no kurushaho kwegereza abaturage serivisi nziza.

Abagore batuye mu kagari ka Mpenge bishatsemo arenga miliyoni 7,600 yo kubaka akagari
Inyubako y’akagari gashya kageretse bari kubaka
Uwimbabazi Lavine, wo mu Mudugudu wa Giramahoro akaba anahagarariye inama y’igihugu y’abagore (CNF)muri aka kagari
Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Mpenge, Sengabo Onesphore
Mukampeta Bernadette wo mu Mudugudu wa Mpenge, yagaragaje ko icyatumye bafata iki cyemezo ari uko bakoreraga mu nyubako itabakwiriye.
Sembagare Ramlad, uhagarariye abagore mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpenge, Niyoyita Ally

Andi mafoto yaranze uyu munsi

1
2
3
4
5

Greenafrica.rw

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *