Gicumbi: Abahinzi bagiye gutera ingano kuri Hegitari 50, mu bihe by’ imvura iri kugwa amasaha menshi ku munsi
Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ ihinga 2026 B, bavuga ko biyemeje kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire bakorewe nta kiguzi ( ku buntu), n’ubwo bari mu bihe by’ imvura kandi ikabije bavuga ko bazabigeraho bifashishije inyongeramusaruro, ifumbire y’imborera ivanze n’imvaruganda, ndetse bagatera imbuto ikenewe ku isoko,.
Abahinzi bo muri aka Karere bavuga kandi ko bazatera ahahurijwe ubutaka kugira ngo bazasarurire mu gihe kimwe, kuko bazabikora bibumbiye mu makoperative ngo babone uko bakusanya ingano zo kwifashishamu rugo, izo kugurisha ndetse no guhunika bikozwe mu buryo bugezweho buzwi ku izina rya FOBASI.
Babigarutseho kuri uyu wa 19 Werurwe 2026, ubwo bateraga imbuto y’igihingwa cy’ ingano mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyakabungo kuri Site yiswe Remera, basabwa kubungabunga neza ubutaka no kwitwararika muri ibi bihe by’ imvura iri kugwa amasaha menshi ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite, yasabye abaturage gufata neza ubutaka batunganirijwe n’umushinga Green Gicumbi, bagakoresha neza ifumbire mvaruganda ivanze n’ifumbire y’imborera, ariko ifumbire y’imborera ikaba iboze neza cyane kuko aribyo bifasha kurwanya ibyonnyi byibasira imyaka iba iri mu mirima y’abaturage.
Yagize Ati:” Abaturage turabasaba gutera neza ingano kuri izi Hegitari 50 z’ ubutaka bwatunganijwe, murusheho kwiha intego zatuma mubona umusaruro ushimishije kandi mukorere mu makoperative, kuko aribyo bituma muhuza imbaraga zo kwita ku ma site yatoranyijwe, hagamijwe guhuriza hamwe ubutaka no guhinga mu buryo bugezweho bwa Fobasi”.
Yongeyeho kandi ko aba bahinzi bo mu Murenge wa Cyumba bagomba kwiyandikisha muri Smart nkunganire kuko aribyo bizabafasha kubona ibikenewe ku giciro cyoroheje, hagamijwe gusarura ingano bazakoresha, ndetse bakabona n’izo gusagurira amasoko.
Bamwe mu bahinzi baganirije Green Africa, bashimiye uburyo bakorewe amaterasi y’indinganire nta kiguzi, begerezwa ifumbire n’imbuto, ndetse bashimangira ko bagiye guhuza imbaraga bagahinga kinyamwuga kugeza ubwo baziteza imbere, bakabona izo bazifashisha n’izo kujyana ku isoko.
Mukamana Dative yagize Ati:” Baduhaye imbuto nziza ndetse Turashima ubuyobozi bwafatanije n’umushinga Green Gicumbi badukoreye amaterasi y’indinganire, natwe tuzakora twibumbire mu makoperative kandi turabizeza kubona umusaruro ushimishije”.
Undi witwa Munyabuzare we yavuze ko abishyize hamwe nta kibananira, kandi ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwabegereje abashinzwe ubuhinzi by’ umwihariko kuri site zateguriwe guhingwaho hifashishijwe uburyo bwa Fobasi “.
Ubuyobozi bw’Akarere bwagarutse ku butumwa bwo guhinga kinyamwuga ndetse aho bagize imbogamizi bakegera inzego z’ ibanze bagafatanya gutanga amakuru ngo bafatanye gushaka ibisubizo, basaba abaturage kuzakoresha neza umusaruro uzavamo ariko kandi bikazabafasha kwita ku miryango bakomokamo, bagahinga imboga n’imbuto, bakamenya kugura indagara n’ibindi bikenerwa mu miryango yabo, no kumenya kwita ku isuku hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Abaturage bashimira inzego z’ ubuyobozi zibakurikirana umunsi ku munsi, ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, ndetse n’abandi bafanyabikorwa batekereza ku iterambere ryabo kuko basobanuriwe ko kuri ubu, ikigamijwe ari ugushyira umuturage ku isonga.







