Burera: Igihembwe cy’ihinga cyatangijwe hashyirwa imbaraga ku musaruro no kubungabunga ubutaka
Mu Karere ka Burera, kuri site ya Bisaga iherereye mu Murenge wa Rwerere, hatangirijwe igihembwe cy’ihinga cya 2026B ku wa 18 Werurwe 2026, aho hatewe ibishyimbo kuri hegitari 16 ku butaka buhanamiye igishanga cy’urugezi bwari bwarangijwe n’isuri.
Abahafite ubutaka bavuga ko iki kibazo cy’isuri cyari imbogamizi ikomeye ku musaruro wabo, kuko imbuto n’ifumbire bateraga byajyaga bitwarwa n’amazi.
Nduwayezu yagize ati: “Ubutaka bwacu bwatembaga bujya mu rugezi bitewe n’amazi yaturukaga ku misozi, ndetse n’ibyatsi byariho bikagenda bicika kuko ibitaka byabirengeraga.”
Umwari Sofie na we ati: “Ahantu hadaciye imirwanyasuri, imvura yaragwaga ibitaka byo ku misozi bikamanuka bikirunda mu mirima yacu, ku buryo mu gihe cyo gusarura twasangaga ducuye ubusa.”
Aba bahinzi bavuga ko ubu bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro mwiza, nyuma yo guhabwa imbuto n’ifumbire ndetse no gukorerwa ibikorwa byo kurwanya isuri birimo imiringoti, gutera ibiti ndumburabutaka n’urubingo.
Umwari Sofie yagize ati: “Twiteze ko umusaruro uziyongera kuko twahawe ifumbire n’ibindi nkenerwa byose. Mu minsi iri imbere ntituzongera guhura n’ibibazo by’isuri, kuko ubu twahawe icyerekezo cyiza cyo guhinga no kurwanya iyangirika ry’ubutaka.”
Yongeyeho ko imiringoti n’imirwanyasuri bacukuriwe bizafasha kurinda urugezi no gukumira ko ubutaka bwongera kwangirika, ndetse bakaba baranigishijwe gutera ubwatsi bw’amatungo kugira ngo bufashe mu kurwanya isuri no guteza imbere ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yasabye abahinzi gukomeza guhinga neza no kubungabunga igishanga cy’urugezi kibafitiye akamaro kanini.
Yagize ati: “Abaturage bagomba kwirinda kwinjira mu gishanga, ahubwo bagakomeza ibikorwa byo kurwanya isuri nko guca imiringoti, gutera ibiti n’urubingo ku mpande z’imirima, ndetse no guca amaterasi kuko ari igisubizo kirambye.”
Charles Kayijamahe, umuyobozi w’umuryango International Clean Foundation wateye inkunga ibikorwa byo kubungabunga iki gishanga by’umwihariko ku nyoni z’imisambi, yavuze ko kubungabunga igishanga bifasha kugumisha ku buzima urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Iyo abaturage bahagaritse kwinjira mu gishanga, kirisubirana kigatanga umusaruro kandi bikadufasha no kubungabunga ibinyabuzima birimo by’umwihariko umusambi.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, KAMANA Olivier, wari witabiriye iki gikorwa, yashishikarije abahinzi guhinga bagamije umusaruro mwinshi ariko banabungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Dushobora guhinga tubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kandi tukanabona umusaruro mwiza. Turasaba abahinzi gusibura imirwanyasuri aho iri hose, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi, no gukoresha imbuto z’indobanure zizewe, bazihuze n’ifumbire mva ruganda n’imborera, kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kurwanya imirire mibi n’igwingira.”
Muri iki gihembwe cy’ihinga, mu Karere ka Burera hateganyijwe guhingwa ibishyimbo kuri hegitari zisaga ibihumbi 13, ibirayi ku zirenga 6,100, ingano kuri 4,400 n’ibigori kuri hegitari 600.
Kuri site ya Bisaga hatangirijwe iki gikorwa, hatanzwe toni zisaga 25 z’ishwagara n’indi toni y’ifumbire mva ruganda, hanaterwa ibiti bisaga ibihumbi 17 n’imbingo zirenga ibihumbi 220, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubutaka no guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi.





