Gicumbi: Akanyamuneza ni kose ku bashomeri, nyuma y’uko uruganda rwa Pembe rugarutse mu isura nshya
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko hari amahirwe ku baturage badafite akazi ( Abashomeri) , kuko uruganda rwa Pembe rwari rwarafunze rugiye kongera gutanga akazi mu minsi micye iri imbere.
Uru ruganda ubusanzwe rwahoze rwitwa Pembe, mbere rwakoraga ifarini rugatanga amasoko ku bahinzi b’ingano, abakora mu ruganda imbere , ariko kuri ubu bavuga ko rwaje mu yindi sura nshya .
Uru ruganda rugiye gusubukura imirimo mu Karere ka Gicumbi rwagarutse rwitwa Crown Food industry nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, gusa ubuyobozi burasaba abaturage kurushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe begerejwe, bikazabafasha kwiteza imbere n’imiryango bakomokamo.
Usibye gukora ifarini gusa, hari amakuru avuga ko rushobora kujya rutunganya ibindi bizakorwa byiyongera ku ifarini, gusa ku ruhande rw’ uru ruganda haracyacyenewe gutangazwa ingamba nshya no kumenyesha abaturage uko bashobora kubaha amasoko, bitewe n’ubwoko bw’ingano bazaba bahinze cyangwa ibindi bihingwa bazacyenera, ariko kandi bishoboke ko bazacyenera n’abakozi bafite ubunyangamugayo .
Abaturage b’aka Karere bakiranye na yombi aya makuru, bashimangira ko biteguye gushaka akazi, bagatanga imisoro bakiteza imbere, ndetse bikabafasha gucyemura ibibazo byari byugarije abashomeri badafite akazi .
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yatangarije abatuye mu Murenge wa Byumba uru ruganda rukoreramo, ababwira ko ku ikubitiro ifarini ya mbere yamaze gusohoka mu mifuka, n’ubwo hagikenewe amakuru yimbitse agendanye n’imikorere y’uru ruganda rugarutse mu isura nshya .
Mayor Nzabonimpa Yagize Ati:” Ni amahirwe y’akazi, ndetse n’isoko ku bahinzi b’ingano zihingwa n’abaturage bacu, uru ruganda rufite gahunda yo gukora ibindi byiyongera ku ifarini, ibyiza biri imbere”.
Akarere ka Gicumbi hakomeje gukorwa imihanda izanyurwamo n’ibinyabiziga bizajya byerekeza ku ruganda, hagamijwe korohereza urujya n’uruza rw’ abagana serivisi zizatangwa n’uru ruganda.
Amakuru acukumbuye akomeje gukurikiranwa na Green Africa kugeza ubwo tuzabatangariza imigabo n’imigambi rugarukanye, uko ruzatanga akazi, ubwoko bw’ingano zikenewe, ndetse n’ibindi bigikenewe n’uru ruganda rwagarutse rwitwa (Crown Food industry) ije gukemura ibibazo by’abashomeri, guteza imbere abaturage n’Akarere ka Gicumbi.


Muzadutangarize vuba ubwoko bw’ingano buzakenerwa nuru ruganda kugirango abahinzi dutangire tubuhinge