AmakuruUbuzima

Musanze: 54% by’ababyeyi ni bo bonyine bipimisha inda uko bikwiye

Ubwitabire bw’ababyeyi bipimisha inda uko bikwiye kuva bagitwita kugeza babyaye buracyari hasi mu Karere ka Musanze, aho imibare igaragaza ko abagera kuri 54% ari bo bonyine babasha kwipimisha inshuro zose zisabwa. Ibi bigaragara nk’imbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira rikigaragara muri aka karere ku kigero cya 31.9%, mu gihe intego ari ukugabanya kikagera kuri 15%.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinigi, aho hanagaragajwe ingamba zitandukanye zigamije gukumira iki kibazo, cyane ko bigaragara ko kitibasiye gusa imiryango ikennye ahubwo kigera no ku yifite.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko bubafasha kumenya uko bagomba kwita ku bana babo, by’umwihariko mu kubategurira amafunguro yujuje intungamubiri kandi ateguranywe isuku.

Ahishakiye Claudine utuye mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro, yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kumenya byinshi ku mirire y’abana.

Yagize ati:“Ubu bukangurambaga budufasha kumenya uko twategura indyo yuzuye ku bana, tukamenya ko imboga n’imbuto bikenewe mu mafunguro yabo, kandi tukazirikana ko ibyo tubategurira byose bigomba gukorwa mu isuku.”

Nsanzimana Yohani Marie Vianney, umujyanama w’ubuzima ku Kigo Nderabuzima cya Bisate utuye mu Murenge wa Shingiro, yavuze ko bagikomeje guhangana n’imbogamizi zituma bamwe mu bana bagira imirire mibi cyangwa bagwingira.

Ati:“Imbogamizi zikunze kugaragara ni uko hari ababyeyi baba bahugiye cyane mu mirimo ku buryo batabona umwanya wo kujyana abana babo mu bigo mboneza mikurire y’abana bato (ECD). Twebwe nk’abajyanama b’ubuzima, dukomeje kujya mu ngo tubashishikariza kubijyanamo abana babo, cyane ko ubu ayo marerero agenda yegerezwa abaturage kugeza no ku rwego rw’umudugudu.”

Agaruka ku kibazo cy’ubwitabire buke mu kwipimisha inda uko bikwiye, Nsanzimana yavuze ko hari n’uruhare rw’abagabo rutagaragara uko bikwiye.

Ati:“Ni ingenzi cyane ko umugabo ajyana n’umugore we kwipimisha inda kugira ngo bahabwe inama zijyanye no kwita ku mwana ukiri mu nda. Umugabo aba ari we ukwiye kwibutsa umugore igihe cyo gusubira kwipimisha, kuko iyo bititaweho bishobora gutuma umwana avuka afite ibibazo by’imirire mibi cyangwa igwingira.”

Muri ubu bukangurambaga, ababyeyi banigishijwe uburyo bwiza bwo kugaburira abana, bagasobanurirwa amoko y’ibiribwa bagomba guha abana birimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara, ndetse bakanibutswa akamaro ko guhinduranya indyo.

Iki gikorwa cyaranzwe kandi no kugaburira abana indyo yuzuye no kubaha amata, nk’ikimenyetso cyo gushishikariza ababyeyi gukurikiza imirire iboneye. Cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobard, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu bugamije kwita ku buzima bw’umwana guhera akiri mu nda.

Ati:“Uyu munsi twibanze cyane ku mubyeyi utwite kugira ngo yite ku buzima bwe no ku bw’umwana atwite, afatanyije n’umugabo we. Turanashishikariza ababyeyi kujyana abana mu marerero (ECD), kuko byagaragaye ko abana bayitabira bagabanyirizwa ibyago byo kugwingira.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri byinshi byo gukora.

Ati:“Mu Karere ka Musanze igwingira ryavuye kuri 45% rigera kuri 31.9%, ni ukuvuga ko ryagabanutseho hafi 14%. Turizera ko ubufatanye bw’inzego zose buzakomeza gutuma tugabanya iyi mibare tukagera ku ntego yo kugera kuri 15%ku manura mu myaka itanu iri imbere.”

Yagaragaje kandi ko Umurenge wa Kinigi ugifite icyuho mu bijyanye n’abana bitabira amarerero ya ECD.

Ati:“Impamvu twahisemo gutangiriza ubu bukangurambaga muri Kinigi ni uko ugifite umubare muto w’abana bitabira aya marerero. Mu karere hose dufite abana bagera ku bihumbi 54 bakwiye kuba bari mu marerero, ariko abagera ku bihumbi 49 ni bo bayitabira. Bivuze ko hari ikinyuranyo cy’abana bagera ku bihumbi 6, kandi benshi muri bo baboneka mu Murenge wa Kinigi.”

Yongeyeho ko ku bijyanye no kwipimisha inda, imibare ya 54% y’ababyeyi babasha kwipimisha inshuro zose zisabwa idashimishije.

Ati:“Turashishikariza ababyeyi kwipimisha inda kuva bagitwita, kandi bakajyana n’abagabo babo kugira ngo bagire uruhare mu kwita ku buzima bw’umwana.”

Mategeko Safia, umuyobozi akaba n’umuvugizi wa MCBO, ukorana n’Akarere ka Musanze mu bikorwa byo kurengera umwana, yavuze ko igwingira ridakwiye kuba rikigaragara mu karere gafite umusaruro w’ubuhinzi.

Ati:“Iyo urebye neza, Musanze ni akarere gakungahaye ku musaruro w’ubuhinzi, bityo igwingira ntiryakagombye kuhagaragara kuri uru rwego. Ni yo mpamvu dukeneye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo umwana wese akure neza.”

Yavuze ko abafatanyabikorwa bagiye gufata ingamba zo gukurikirana abana mu buryo bwa hafi.

Ati:“Buri mufatanyabikorwa agiye kujya akurikirana abana bo mu gace akoreramo. Tuzafatanya n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo dukurikirane neza imirire y’abana.”

Yongeyeho ko hari n’ikibazo cy’ababyeyi bagurisha inyunganiramirire igenewe abana.

Ati:“Hari igihe umwana ahabwa inyunganiramirire nka Shisha Kibondo, ariko ugasanga hari ababyeyi bayigurisha aho kuyigaburira abana babo. Ni yo mpamvu mu bukangurambaga dukomeza kubibutsa ko inshingano zo kurera neza abana ari iza buri mubyeyi.”

Abafatanyabikorwa mu kurwanya igwingira n’imirire mibi bavuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka amarerero ya ECD ahagije no gukora ubukangurambaga buhoraho, bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi, abajyanama b’ubuzima n’abaturage.

Ababyeyi basabwe kurushaho kwita ku bana babo kuva bakibasama kugeza bakuze, bakabaha indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku, bakanirinda ingeso yo kugaburira abana ibyo bejeje gusa mu murima batitaye ku gukomatanya indyo iboneye.

Vice Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard wagaragaje ko ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira ry’abana ari ingenzi ku mikurire yabo
Abana bagaburiwe indyo yuzuye bahabwa n’amata
Ubwitabire bw’abana bajyanywa mu marerero ,buracyarinhasi mu karere ka Musanze
Mategeko Safia, umuyobozi akaba n’umuvugizi wa MCBO, ukorana n’Akarere ka Musanze mu bikorwa byo kurengera umwana, yavuze ko igwingira ridakwiye kuba rikigaragara mu karere gafite umusaruro w’ubuhinzi.
Ababye bagaragarijwe ubwoko bw’amafinguro bakwiye kugaburira abana babo n’uko bakwiye kuyategura
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Gahonzire Landuard yagaburiye abana afatanyije n’abandi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *