PSF Musanze yiyemeje guteza imbere ishoramari no kwagura Umujyi wa Musanze
Ubuyobozi bushya bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) mu Karere ka Musanze bwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere buzibanda ku guteza imbere ubukungu bw’abaturage, guhanga imirimo mishya no gukomeza guteza imbere Umujyi wa Musanze kugira ngo ujyanishwe n’iterambere ry’indi mijyi minini mu gihugu.
Ibi byagarutsweho nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Werurwe 2026, aho hatowe komite nshya igiye kuyobora uru rugaga mu Karere ka Musanze muri manda y’imyaka itatu.
Muri ayo matora, Habiyambere John ni we watorewe kuyobora PSF Musanze, yungirijwe na Simba Safari na Twizeyimana Dorothée, bazakorana n’abandi bagize komite barindwi nk’uko amategeko abiteganya.
Habiyambere John yavuze ko abikorera bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere akarere, by’umwihariko mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kongera amahirwe y’akazi.
Yagize ati abikorera bazakomeza gukorana bya hafi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kugira ngo hashakwe ibisubizo ku bibazo byugarije abaturage, birimo ubushomeri n’iterambere ry’ubucuruzi.
Yasobanuye ko kimwe mu byo bazibandaho ari ugukomeza guteza imbere ishoramari ndetse no gushyigikira gahunda zigamije kwagura Umujyi wa Musanze, kugira ngo ube umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu wunganira Umujyi wa Kigali.
Habiyambere yanagarutse ku ruhare abikorera bagize mu kugabanya ikibazo cy’igwingira mu bana, avuga ko nubwo Musanze yari mu turere twari dufite ikibazo kiri hejuru, hari intambwe imaze guterwa.
Yavuze ko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego mu bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe ko igipimo cy’abana bagwingiye gikomeza kugabanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yashimiye komite icyuye igihe ku ruhare rwayo mu kuzamura ubukungu bw’akarere, cyane cyane mu bikorwa byo guteza imbere ishoramari no guhanga imirimo.
Yashimangiye ko iterambere ry’akarere ridashoboka hatabayeho ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera, cyane cyane mu bikorwa birimo kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere ubucuruzi no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.
Yanashishikarije abikorera kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), igamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu myaka itanu iri imbere.
Gahunda ya NST2 igaragaza ko mu kuyishyira mu bikorwa hakenewe amafaranga arenga miliyari ibihumbi 63 z’amafaranga y’u Rwanda, aho biteganyijwe ko urwego rw’abikorera ruzatanga arenga miliyari ibihumbi 27 Frw, bingana na 43% by’ingengo y’imari yose ikenewe.





