Umukinnyi ukomeye wa Manchester United yakatiwe n’urukiko
Myugariro w’ikipe ya Manchester United, Harry Maguire, yakatiwe igifungo cy’amezi 15 ariko gisubitse n’urukiko rwo mu Bugereki nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’imvururu zabaye mu 2020 igihe yari mu biruhuko ku kirwa cya Mykonos.
Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa byoroheje, kurwanya abashinzwe umutekano bamufata ndetse no kugerageza gutanga ruswa ku bapolisi. Ibi byaha bifitanye isano n’incuro yabaye muri Kanama 2020 ubwo Maguire n’abo bari kumwe bafatwaga na polisi nyuma y’imvururu zabereye hanze y’akabari ko ku kirwa cya Mykonos.
Nubwo yakatiwe igifungo cy’amezi 15, iki gihano ni igisubitse, bivuze ko atazahita ajyanwa muri gereza keretse aramutse akoze ikindi cyaha mu gihe runaka cyateganyijwe n’urukiko.
Mu iburanisha ryabaye nyuma yo kongera gusubirwamo uru rubanza, urukiko rwemeje ibyaha byose yashinjwaga, ariko rugabanya uburemere bw’igihano ugereranyije n’icyari cyaratanzwe mbere cy’amezi arenga 21.
Iyi dosiye imaze imyaka myinshi mu nkiko kuko nyuma yo gukatirwa bwa mbere mu 2020, Maguire yahise ajurira, bituma urubanza rusubirwamo mu rukiko rwo hejuru. Icyakora uru rubanza rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi mbere y’uko rusozwa mu 2026.
Maguire yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko atigeze akora ibyo ashinjwa, kandi ko ibyabaye byaturutse ku kavuyo kabaye mu ijoro ubwo we n’abo bari kumwe batekerezaga ko bagabwaho igitero.
Amakuru yatangajwe na Sky Sports agaragaza ko abunganira Maguire mu mategeko bamaze gutangaza ko bagiye kongera kujurira iki cyemezo mu rukiko rukuru rwo mu Bugereki, mu rwego rwo gushaka ko yakwisubiza izina rye.
Nubwo uru rubanza rwamukatiye igihano, ntabwo byitezwe ko ruzagira ingaruka zihita zigaragara ku mwuga we w’umupira w’amaguru, kuko igihano cye gisubitse kandi akomeje gukinira Manchester United mu mikino itandukanye.

