AmakuruPolitiki

Uburusiya bwariye karungu kubera ibitero bya America na Israel muri Iran

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ari mu bategetsi ba mbere ku isi bagaragaje akababaro nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, wapfiriye mu bitero byagabwe ku gihugu cye n’ingabo za Israel zifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa bwoherejwe ku buyobozi bwa Iran, Putin yavuze ko urupfu rwa Khamenei ari igikorwa gikomeye cyo kwamagana, avuga ko ari ubwicanyi bunyuranyije n’amahame ya muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga agenga imibanire y’ibihugu.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya, TASS, ubutumwa bwa Putin bwagize buti:
“Urupfu rwa Ali Khamenei n’abantu bari kumwe na we ni ubwicanyi bunyuranyije n’amahame ya muntu n’amategeko mpuzamahanga.”

Putin yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bishobora kurushaho guteza umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati ndetse bikaba byanagira ingaruka ku mutekano w’isi yose.

Uburusiya kandi bwatangaje ko bushyigikiye ko ibibazo biri hagati ya Iran n’ibihugu biyishinja bikorwa bya gisirikare byakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro bya dipolomasi aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare.

Ubutumwa bwa Putin bwaje bukurikira itangazo ryasohowe n’Ubushinwa n’ibindi bihugu byamaganye ibitero byagabwe kuri Iran, bivuga ko bishobora guteza intambara nini mu karere.

Ibi bitero byagabwe mu ntangiriro z’iki cyumweru byibasiye ibice bitandukanye bya Iran birimo n’umurwa mukuru Tehran, bigahitana abayobozi bakuru ba gisirikare n’abanyapolitiki benshi.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira, abantu barenga ibihumbi bibiri bamaze gupfa mu bitero n’imirwano hagati y’impande zihanganye.

Muri Iran honyine, bivugwa ko abarenga 1,300 bamaze gupfa mu bitero byagabwe n’ingabo za Israel na Amerika, mu gihe ku ruhande rwa Israel abarenga 200 bamaze kugwa mu bitero bya misile byoherejwe na Iran mu rwego rwo kwihorera.

Hari kandi raporo zivuga ko abasirikare ba Amerika barenga 50 bapfiriye mu bitero byagabwe ku birindiro bya gisirikare byabo biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Iraq na Syria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *