AmakuruPolitiki

Ubushinwa bwamaganye ibitero by’America na Israel kuri Iran

Ubutegetsi bw’Ubushinwa bwatangaje ko buhangayikishijwe cyane n’intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Iran ku ruhande rumwe na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rundi ruhande, buvuga ko ibitero byagabwe kuri Iran binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse bikaba bishobora guteza umutekano muke ku isi yose.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa mu itangazo yashyize ahagaragara nyuma y’uko ibitero byagabwe ku butaka bwa Iran bigahitana abayobozi benshi b’iki gihugu barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Ayatollah Ali Khamenei.

Mu itangazo ryasohowe, Ubushinwa bwavuze ko ibyo bitero bigize ikibazo gikomeye ku mahame agenga imibanire y’ibihugu ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa yagize iti:“Ibitero byagabwe kuri Iran n’iyicwa ry’Umutegetsi w’Ikirenga wayo ni ukubangamira bikomeye ubusugire bw’igihugu, ubwigenge n’umutekano wacyo. Ibi bikorwa binyuranyije n’intego n’amahame y’ Umuryango w’Abibumbye.”

Ubushinwa bwatangaje ko bwamaganye cyane ibyo bitero, busaba ko impande zose zihagarika ibikorwa bya gisirikare byakomeza guteza umwuka mubi mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Abayobozi b’Ubushinwa banasabye ibihugu birebwa n’iyi ntambara gushyira imbere inzira z’ibiganiro bya dipolomasi aho gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare, kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku mutekano w’isi yose.

Iyi ntambara yadutse nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bikorwa bya gisirikare bya Iran, bavuga ko byari bigamije guhagarika gahunda za Iran zijyanye n’ikorwa ry’intwaro zikomeye ndetse n’ibikorwa byayo bya gisirikare mu karere.

Ibyo bitero byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’umurwa mukuru Tehran, bikaba byarateje igihombo gikomeye ku buyobozi bwa Iran ndetse no ku bikorwa byayo bya gisirikare.

Raporo zitandukanye zitangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga zigaragaza ko kugeza ubu abantu barenga 2,300 bamaze gupfa kuva iyi ntambara yatangira, barimo abasirikare n’abasivili.

Muri Iran honyine, bivugwa ko abagera kuri 1,400 bamaze kwicwa mu bitero byagabwe n’ingabo za Israel na Amerika, mu gihe abarenga 3,000 bakomeretse.

Ku ruhande rwa Israel, raporo zigaragaza ko ibitero byo kwihorera byagabwe na Iran byamaze guhitana abantu barenga 200, mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’ibisasu bya misile byarashwe mu mijyi itandukanye.

Hari kandi abasirikare ba Amerika barenga 60 bivugwa ko bishwe mu bitero Iran yagabye ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Iraq, Syria na Bahrain.

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko iyi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange, cyane cyane mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza imyanya itandukanye kuri iyi ntambara.

Mu gihe ibihugu bimwe byagaragaje ko bishyigikiye Israel na Amerika, ibindi birimo Ubushinwa na Russia byo bikomeje gusaba ko habaho ibiganiro by’amahoro, bikagaragaza ko gukomeza intambara bishobora guteza akaga ku bukungu n’umutekano mpuzamahanga.

Ubushinwa bwavuze ko amahanga agomba gufatanya mu gushaka ibisubizo birambye byagarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko gukomeza gukoresha imbaraga za gisirikare bishobora guteza intambara nini kurushaho.

Mu gihe iyi ntambara ikomeje, amahanga akomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze, benshi bagaragaza impungenge ko ishobora gukomeza gukaza umurego mu gihe hatabayeho ibiganiro bigamije kuyihagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *