Utuntu n'utundi

Umunyarwanda yatorewe kuyobora ihuriro ry’Abangilikani ku isi

Umushumba w’Umunyarwanda, Rev. Dr. Laurent Mbanda, yatorewe kuyobora ihuriro ry’Abangilikani ku isi ryitwa Global Fellowship of Confessing Anglicans (GAFCON), ihuriro rihuriza hamwe abayoboke b’iri dini batavuga rumwe n’amwe mu mahame n’imiyoborere by’Itorero ry’Abangilikani ku rwego mpuzamahanga.

Rev. Mbanda yatorewe kuri uwo mwanya mu matora yabereye mu nama y’iri huriro iri kubera i Abuja muri Nigeria, mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Aya matora ni imwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama ihuje abayobozi n’abahagarariye amatorero atandukanye agize iri huriro.

Iri tora rifatwa nk’ikimenyetso gikomeza kugaragaza ko mu Itorero ry’Abangilikani ku isi hari gukomeza kugaragara ibitekerezo bitandukanye ku miyoborere n’inyigisho zigenderwaho, ibintu byatumye iri dini ryiyongera mu gucikamo ibice mu myaka ishize.

Ibi bibaye kandi mu gihe habura iminsi mike ngo Sarah Mullally atangire ku mugaragaro inshingano ze nk’Umushumba Mukuru wa Canterbury, umwe mu myanya ikomeye mu Itorero ry’Abangilikani ku isi.

Ni ku nshuro ya mbere umugore agiye kuyobora uwo mwanya ukomeye, nyuma yo gutorerwa kuwujyamo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Canterbury ntiburagira icyo butangaza ku itorwa rya Rev. Mbanda. Icyakora mu bihe byashize, bwagiye bugaragaza kutemeranya n’imikorere n’ishingwa ry’ihuriro rya GAFCON.

Ihuriro rya GAFCON ryo rihamya ko atari umutwe wiyomoye ku Itorero ry’Abangilikani ku isi, ahubwo ko rihagarariye abayoboke benshi bashaka gukomeza kugendera ku nyigisho gakondo z’iri dini. Rishimangira ko rigamije kurinda no gusigasira amahame rifata nk’ay’ukwemera nyakuri kwa Anglikani.

Abayobozi baryo bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye havuka kutumvikana ari zimwe mu nyigisho nshya zatangiye kwemerwa n’amwe mu mashami y’iri dini mu Burayi, zirimo guha umugisha abashyingiranwa bahuje igitsina ndetse no kubemerera kuba abapadiri cyangwa abasenyeri.

Abahagarariye GAFCON bavuga ko ibyo byigisho bidahuye n’inyigisho z’ingenzi zishingiye kuri Bibiliya, ari na yo mpamvu bahisemo gukomeza kwishyira hamwe bagamije gusigasira ibyo bemera nk’ukwemera kw’ukuri kwa Anglikani.

Ihuriro rya GAFCON rivuga ko rihagarariye umubare munini w’abayoboke b’iri dini hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Afurika, Aziya n’ahandi, aho bavuga ko abakristu benshi bakomeje gushyigikira inyigisho gakondo z’itorero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *