Utuntu n'utundi

Gicumbi: Champion ya UKC yegukanywe n’Umurenge wa Giti n’uwa Nyamiyaga

Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup (UKC) yasojwe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, igikombe cyegukanwa n’Umurenge wa Giti mu bakobwa itsinze Umurenge wa Rubaya ibitego 2-0 mu mukino w’amaguru.

Usibye ikiciro cy’ abakobwa mu mupira w’amaguru, hanabaye umukino wa nyuma mu bahungu wahuzaga ikipe y’Umurenge wa Muko n’ikipe y’Umurenge wa Nyamiyaga, igikombe cyegukanwa n’Umurenge wa Nyamiyaga itsinze ibitego 3-2 mu mupira w’amaguru.

Iyi mikino yagaragayemo ibyishimo byinshi mu Mirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi, ikaba yaratanzwemo ubukangurambaga butandukanye hagamijwe kurushaho kwereka abaturage imiyoborere myiza, no kwitegereza impano z’abakinnyi bazifashishwa ku rwego rw’ Intara .

kanyange Emelita utuye mu Murenge wa Muko hanakiniwe imikino ya nyuma, avuga ko usibye kwishima muri aya marushanwa banasobanuriwe imigabo n’imigambi Akarere gafite, basabwa kugira uruhare mu kwesa imihigo izabafasha kurushaho kujya mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abakinnyi n’abayobozi kurushaho kuzamura impano z’ abana, kugeza ubwo aya makipe yatsinze imikino ya nyuma azagaragara neza mu marushanwa azakomeza ku rwego rw’ Intara.

Yagize Ati:” Turashima umuhate mwashyizeho kugeza ubwo mutwaye ibikombe, mwarwanye ishyaka kandi bigaragara ko imikino yose yagenze neza nta makimbirane,turifuza ko mwazaduserukira neza tugatsinda n’indi mikino izakurikira”.

Muri aya marushanwa haranzwemo ubukangurambaga butandukanye hagamijwe kwigisha isuku, gutegura indyo yuzuye, no gusobanurira abaturage uko bari ku isonga bakaba basabwa kurushaho gusigasira ibyagezweho .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *