Rwanda:Inyama z’inka zigiye kuzajya ziribwa n’uzikumbuye gusa
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko ugiye kongera imbaraga mu bworozi bw’inkoko kugira ngo ikigero cy’inyama kizajya kiribwa cyane kizabe ari izi nkoko, ngo ibi bishingira ku kuba zororoka mu gihe gito,zikororrerwa ku buso buto Kandi ntizisabe ubushobozi buhambaye.
Miliyoni zirenga 13 ziri mu moko y’inkoko agera ku icyenda zirimo izitanga amagi,izororwa kugira ngo ziribwe nk’inyama gusa ndetse n’izimbera byombi zitanga amagi n’inyama,nizo kugeza ubu zibarurwa ko zorowe mu Rwanda.
U Rwanda,rufite aborozi b’inkoko babigize umwuga barimo ikigo “Absol Ltd giherereye mu karere ka Bugesera, cyoroye inkoko zigera ku bihumbi 130 zitera amagi atari mu nsi y’ibihimbi 80 ku munsi,agafasha abanyarwanda kongera ingano y’ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo.
Umukozi w’iki kigo ushinzwe ubucuruzin’ibikorwa IRUNGA Amuli yagize ati:” Inkoko ni ubworozi ubona bwatunga umuntu,bwafasha igihugu n’abandi bose,haba gucuruza ibivuyemo,kugaburira abana mu bijyanye no kurwanya igwingira no mu bindi bikorwa bitandukanye tutibagiwe n’ubuhinzi kuko inkoko ziri mu matungo atanga ifumbire nziza ugereranyije n’iy’andi matungo.
Rero bigendanye nuko dukora ubworozi bw’inkoko,tubona ari zimwe mu nkingi ya mwamba zafasha mu iterambere ry’igihugu,haba kuzamura iterambere ry’abaturage,mu buzima ndetse no mu bijyanye n’ubukungu.”
Mu mwaka wa 2025, umusaruro w’inyama wabonetse mu Rwanda,n’ibiro birenga.miliyoni 219,ibirenga gato miliyoni 62 muri byo, bikaba ibmnyama z’inkoko.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko uyu musaruro udahagije kubera ko Abanyarwanda bakirya inyama nibura inshuro imwe mu Cyumweru, intego ikaba ari ukongera inyama nyinshi ziribwa Kandi inyinshi zikaba ari iz’inkoko.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri iyi minisiteri Dr.Ndorimana Jean Claude yagize ati:” Mu igenamigambi ryacu ni inkoko yaba yihariye nibura hejuru ya 30% y’inyama ziribwa muri iki gihugu,noneho amafi nayo akaguramo uruhare rwayo,inyama y’ingyrube nayo ikiyobgeraho noneho inyama y’inka umuntu akazajya ayirya rimwe na rimwe ari uko ayikumbuye kubera ko bugendeye ku buso bw’ubutaka dufite,korora Inka ntabwo ari ibya buri wese,ikindi kandi Inka turayishakamo amata.”
“Inyama dushaka ko ahanini zikomoka ku matungo magufi na cyane ko ibishorwa mu kuyorora atari byinshi ugereranyije n’ibikenerwa ku nka ndetse n’igihe amatungo magufi uyorora kugira ngo abe ashyizwe ku isoko.”
Ibibazo bikibongamiye aborozi birimo kubona icyororo aho bamwe bagikura imishwi mu mahanga,ibiryo byazo bikibahenda, nabyo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko haribyo iri gukora mu kubikemura.
Dr.Ndorimana ati:”Kugira ngo ubworozi bukorwe neza nuko uba ufite icyororo cyiza,ufite ibiryo byiza ariko ifite n’ubumenyi,hari gahunda yo gukomeza guhugura aborozi mu buryo bwo kubongerera ubumenyi,leta izakomeza gufatanya nabo kubona icyororo cyiza no kubona uburyo n’ubwo bigihenze ariko impamvu yabyo nuko abafite inganda za byo usanga bagihurira ku isoko bagiye kugura ibigori n’ufite uruganda rukora kawunga. Turifuza gukomeza gufatanya kugira ngo umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inkoko uzanuke unadufashe nk’igihugu ku bikenerwa birimo inyama,amagi n’ibindi..rero bimwe bakenera birimo imiti n’inkingo nabyo nka leta tuzakorana nk’abikorera kugira ngo bihore biboneka mu gihugu kugira ngo umworozi w’inkoko abashe kubaho abibona hafi nta bibure ku isoko.”
Inyama z’inka nizo zibineka ku bwinshi mu Rwanda kuko zihariye 34% by’inyama.zose zabonetse muri 2025,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifite gahunda yo kongera inyama za buri munsi ziribwa n’Abanyarwanda mu bihe buri imbere zikazaba ari iz’inkoko,amafi n’izindi,Inka zikareberwa mu kongera ingano y’amata akenewe mu gihugu kurusha uko zaba isoko y’inyama.
Mu Rwanda ubu habarurwa inganda 9 zikora ibiryo by’inkoko n’amaturagiro yazo 7 y’ababigize umwuga.Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangiye gukora ubushakashatsi ku nkoko z’inyarwanda,kugira ngo haboneke inkoko y’imborera byombi izatanga umusaruro kandi itariye byinshi.
