AmakuruPolitiki

Gicumbi: Abatuye mu Murenge wa Byumba, RIB yabakebuye kutishora mu bikorwa byo gucuruza abantu

Urwego rw’ ubugenzacyaha RIB rwibukije abaturage b’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Byumba , kwitandukanya n’ibikorwa byo kwishora mu bucuruzi bugamije gucuruza abantu, ko uzabifatirwamo wese atazihanganirwa ndetse ko hazakurikizwa amategeko agengwa n’ibihano byateganijwe.

Babigarutseho kuri wa 10 Gashyantare 2026, mu bukanguranbaga bwatangiwe mu Kagari ka Ngondore gahana imbibi n’ imirenge yegereye umupaka wa Gatuna.

Muri ubu bukanguranbaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: Uruhare rwa buri wese mu gukumira kurwanya icyaha cy’ icuruzwa ry’ abantu”. bwatangirijwe mu Murenge wa Byumba ariko bugiye gukomerezwa no mu turere twa Nyagatare, Burera, Kirehe, Bugesera na Rusizi mu turere dukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’ibihugu bituranyi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwavuze ko hagamijwe kwigisha buri wese by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, birimo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Bus), amakamyo na Moto , kuko ari bamwe mu bashobora guhura n’abaturage bagiye gucuruzwa bakaba basabwa gutanga amakuru mu gihe babonye uwo bacyeka.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko bari gusobanurira abaturage ingaruka zigera ku bishoye muri ibi ibyaha, haba kuwagikorewe ( uwacurujwe), uwagize uruhare mu gucuruza abantu, no ku gihugu cy’ u Rwanda.

Ubu butumwa bugezwa ku baturage hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye, barimo RIB, umuryango wita ku bimukira (UN Migration) ndetse no ku bufatanye bw’igihugu cy’ Ubuyapani ngo barebe ko bakumira icuruzwa rikorerwa abantu no kwita ku burenganzira bwa bwabo.

Umwe mu bakomoka i Gicumbi wahuye n’ ingaruka zo gucururizwa ku mugabane wa Aziya mu Gihugu cya Oman , yasobanuye ko yashutswe n’umuntu wamwemereye kumushakirayo akazi, gusa bikarangira akoreshejwe imirimo y’ubucakara kugeza ubwo yagize amahirwe agatoroka.

Avuga ko yageze mu gihugu cya Kenya agatumizwaho n’ubuyobozi bw’igihugu cy’ u Rwanda ari nako ashima inzego z’ ubugenzacyaha z’ u Rwanda, abashinzwe Umutekano ndetse n’imikoranire myiza ihuza Urwanda n’ibindi bihugu.

Yasobanuye ko muri ubu bucuruzi hakoreshwa amayeri menshi mu gushuka abaturage, bakabajyana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ imbugankoranyambaga babizeza ko bazabashakira amashuri meza ku buntu, kubaha akazi, ndetse bamwe bakagenda bazi ko bakurikiye inshuti zizabafasha kubaka imiryango ariko bikarangira bamwe bahaburiye ubuzima.

Abaturage kandi basobanuriwe ingaruka bamwe bahura nazo harimo kwicwa, gukoreshwa uburaya, gukurwamo ibice by’umubiri, basabwa kugira amakenga no kwihanganira gushaka amahirwe ari mu Rwanda mu gihe baba batarabona akazi kurusha uko bakumva ko mu mahanga ariho bazakura amakiriro.

Icuruzwa rikorerwa abantu akenshi imibare igaragaza ko abahura naryo abenshi ari Urubyiruko, hagakurikiraho umubare mwinshi w’abagore, n’ubwo hari n’abagabo bashiduka bisanze mu bihugu byo hanze kandi ntibahure n’abantu bababeshye akazi kuko bagereyo, ahubwo bakakirwa n’abandi batazi kandi bageze mu bihugu badasanzwe bazi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwasobanuye ko ufashwe ari mu bikorwa byo gucuruza abantu mu Rwanda imbere ahanishwa igihano cy’imyaka 10 kugeza kuri 15, ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni 10 kugeza kuri 15.

Yavuze kandi ko ufashwe akurikiranyweho gucuruza abantu hanze y’igihugu nawe ahanishwa igihano kuva ku myaka 20 kugeza kuri 25, n’ihazabu ya Miliyoni 20 kugeza kuri 25.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel Yagize Ati: ” Twese dufatanye gukumira icyaha kitari cyaba, haba abatwara abagenzi mu binyabiziga ndetse n’abakata amatike mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, asaba kujya batanga amakuru mu gihe bumvishe hari abagenzi bajya mu bice batazi hagamijwe kugira urukundo no gutabara ubuzima bwa bagenzi babo”.

Ubu butumwa bwagarutsweho hasabwe kubaho ubufatanye bw’inzego zose, abaturage ntibabiharire abayobozi gusa, ahubwo bagatanga amakuru mu gihe babonye uwo bacyeka ko ashaka kuyobya mugenzi wabo.

RIB itanga ubukangurambaga hamwe n’abafatanyabikorwa bayo
Abayobozi batandukanye ba RIB basabye abaturage kutijandika mu bikorwa byo gucuruza abantu
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe
Basabye abatwara abagenzi kuri Moto kujya batanga amakuru ku icuruzwa rikorerwa abantu
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bavuze ko ari amakuru batari bazi neza
Urubyiruko ruri mu bashukwa ko bazahabwa akazi
Ngarambe Antoinne ushinzwe ibikorwa bya Interpool mu rwego rw’ ubugenzacyaha RIB
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumurenyi Theoneste

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *