AmakuruUbukungu

Transparency International Rwanda yatangaje CPI 2025, igaragaza aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ruswa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, umuryango Transparency International Rwanda (TI-RW) watangaje ku mugaragaro raporo ya Corruption Perceptions Index (CPI) 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Sainte Famille Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi ba TI-RW, abahagarariye inzego zitandukanye, abafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa ndetse n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije gutanga ishusho ishingiye ku mibare n’ubushakashatsi ku myumvire ya ruswa mu nzego za Leta mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Raporo ya CPI 2025 ni imwe mu bipimo mpuzamahanga byifashishwa cyane mu gupima uko ruswa yumvikana mu nzego za Leta. Iyi raporo isesengura ibihugu n’uturere birenga 180 ku isi, ikabishingira ku masoko y’ubushakashatsi agera kuri 13 aturuka mu bigo mpuzamahanga byigenga kandi byizewe.

Iki gipimo gikoresha amanota ari hagati ya 0 na 100, aho:
0 igaragaza urwego rwo hejuru cyane rwa ruswa,
100 igasobanura urwego rwo hejuru rw’ubunyangamugayo n’imiyoborere myiza.

Aya manota abarwa hashingiwe ku bushakashatsi bukusanywa mu nzego zitandukanye zirimo abikorera, impuguke mu by’ubukungu, inzobere mu miyoborere myiza n’ibigo mpuzamahanga by’ubushakashatsi, bigatanga ishusho y’uko ruswa yumvikana mu nzego za Leta z’igihugu runaka.

Mu gufungura iki gikorwa, Visi Perezida wa mbere wa TI-RW yashimangiye ko CPI ari igikoresho cy’ingenzi gifasha ibihugu kwisuzuma hashingiwe ku mibare ifatika, bigafasha inzego zifata ibyemezo gushyiraho politiki n’ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa zishingiye ku bimenyetso, aho gushyira imbere amarangamutima cyangwa ibitekerezo bidafite ishingiro.

Hakurikiyeho isesengura ryimbitse ku byavuye muri CPI 2025, ryatanzwe na Albert Rwego Kavatiri, Umuyobozi wa Porogaramu muri TI-RW, wasobanuye mu buryo burambuye uko CPI ikorwa, uko amakuru atoranywa, uko amanota abarwa, ndetse n’uko ibisubizo bya CPI bifasha mu gusuzuma imiyoborere, urwego rw’umucyo n’icyizere cy’abashoramari mu gihugu.

Iki gikorwa kandi cyerekanwemo video isobanura CPI 2025, igaragaza uko ruswa ihagaze ku rwego rw’isi, aho raporo igaragaza ko ruswa ikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye z’iterambere, igira ingaruka ku bukungu, ku serivisi za Leta, ku mibereho y’abaturage ndetse no ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDGs), by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu ijambo rikuru, Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Mukuru wa TI-RW akaba n’umunyamuryango w’Inama y’Ubutegetsi ya Transparency International ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kurwanya ruswa, raporo ya CPI igaragaza ko hakiri icyuho gikwiye gukorwaho cyane cyane mu kongera uruhare rw’abaturage, imiryango sivile n’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa.

Yagize ati:“Imibare ya CPI igaragaza ko kurwanya ruswa bisaba imbaraga zihoraho, kubazwa inshingano no gushyira imbere umuco w’ubunyangamugayo mu nzego zose, haba iza Leta, iz’abikorera n’iz’imiryango sivile.”

Nyuma y’ayo magambo, hakurikiyeho ikiganiro n’abanyamakuru (Q&A) cyamaze isaha irenga, aho hanasubijwe ibibazo ku buryo CPI ikorwa, icyo ibisubizo byayo bivuze ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, uko bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu n’icyakorwa kugira ngo amanota ajyanye no kurwanya ruswa arusheho kwiyongera mu myaka iri imbere.

Mu gusoza iki gikorwa, TI-RW yasabye inzego za Leta, abikorera, itangazamakuru n’abaturage muri rusange gukomeza gufatanya mu kurwanya ruswa, hibandwa ku mucyo, kubazwa inshingano, gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta no gushyira mu bikorwa ibyifuzo bikubiye muri raporo za CPI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *