Utuntu n'utundi

Musanze: Hamenyekanye amakipe azakina umukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup 2026

Mu mikino ya ½ y’Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026 yabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, amakipe abiri y’imirenge ya Busogo na Kimonyi mu cyiciro cy’abahungu bakina umupira w’amaguru ni yo yabashije gukatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku rwego rw’akarere.

Umukino wari witezwe cyane ni uwahuje Umurenge wa Remera n’uwa Kimonyi, wahanzwe amaso n’abafana benshi kubera ko Kimonyi imaze imyaka itatu yikurikiranya igera ku mikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu. Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Kimonyi yatangiye umukino yitwara neza, yiharira umupira ndetse inabyaza umusaruro amahirwe yabonye, igice cya mbere kirangira iyoboye n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, Remera yagarutse ifite imbaraga, itangira gusatira cyane ndetse ibona ibitego bibiri byatumye abafana bayo bongera kugira icyizere cyo kugaruka mu mukino. Icyakora, Kimonyi yongeye gutsinda igitego cya kane cyahise gihosha ibyo byishimo, umukino urangira ari ibitego 4-2.

Kimonyi yahise yisanga ku mukino wa nyuma nyuma y’uko Umurenge wa Busogo na wo usezereye Kinigi ku kibuga cya Musanze, uyitsinda ibitego 4-0.

Mu cyiciro cy’abakobwa, Umurenge wa Remera wabonye intsinzi itsinze Kinigi ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane. Undi mukino wahuje Gataraga na Muko warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Gataraga isezerera Muko itsinze penaliti 3-0.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twizerimana Clement, yashimiye ikipe y’uyu murenge n’abafana bayo ku ruhare bagize muri iri rushanwa, agaragaza ko biteguye gukomeza gukora imyitozo myinshi.

Yagize ati: “Twishimiye intambwe tumaze gutera. Ndashimira abakinnyi bacu bitanze, ndashimira n’abafana n’abandi bayobozi bagiye badushyigikira. Turasobanukiwe ko urugendo rukiri rurerure, ariko tuzakomeza kwitegura neza.”

Yakomeje avuga ko amarushanwa nk’aya agira uruhare mu guhuza abayobozi n’abaturage, bigatuma habaho gusabana no gusangizanya ibitekerezo, bityo bikarushaho gushimangira imiyoborere myiza igihugu kiyemeje.

Muri iyi mikino, hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abaturage kwimakaza indangagaciro nziza zirimo imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge, kugira isuku, kwizigamira no kwitandukanya n’imikorere mibi irimo banki ramberi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *