Ubushomeri buracyari imbogamizi ikomeye mu iterambere ry’Akarere ka Musanze
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagaragaje ko nubwo aka karere kamaze gutera intambwe igaragara mu kugabanya ubukene mu myaka umunani ishize, ikibazo cy’akazi n’ubushomeri kikiri imbogamizi ikomeye igikwiye kwitabwaho byihariye.
Yavuze ko igipimo cy’ubushomeri cyazamutse kiva kuri 11% kigera kuri 13% mu mwaka wa 2025, bigaragaza ko guhanga imirimo bitajyanye n’umuvuduko w’izamuka ry’abashaka akazi.
Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry’Akarere ka Musanze, yabaye ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, yahuje ubuyobozi bw’akarere, abikorera, inzego z’umutekano, ingabo n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe gusuzuma uko iterambere rihagaze n’imbogamizi zirimo kudahangwa kw’akazi ku rugero ruhagije.
Nubwo Akarere ka Musanze kagaragaza intambwe ishimishije mu kugabanya ubukene, aho kavuye kuri 53.6% mu 2018 kagagera kuri 21.98% mu 2025, ubuyobozi bwemeye ko iterambere ridafite agaciro karambye mu gihe ridashyigikiwe n’ihangwa ry’akazi rihamye. By’umwihariko, urubyiruko rwagaragajwe nk’ururi mu byiciro byibasirwa cyane n’ubushomeri.
Umuyobozi w’akarere yagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa bihanga imirimo, cyane cyane mu byiciro by’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubwubatsi, bigira uruhare mu kwinjiza abaturage benshi mu mirimo itandukanye.
Nubwo umutekano mwiza ukomeje kuba inkingi y’iterambere ry’akarere, byagaragajwe ko hakiri icyuho mu guhuza amahugurwa n’ubumenyi abaturage bafite n’isoko ry’umurimo. Ubuyobozi bwemeye ko hakenewe ingamba zirambye zo guteza imbere imyuga, ubumenyingiro n’ubucuruzi buto butanga akazi ku baturage benshi.
Mu gusoza, Nsengimana Claudien yasabye abafatanyabikorwa bose gukomeza gufatanya mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’akazi, agaragaza ko intego y’akarere ari uguhindura iterambere rigaragara mu mibare rikaba n’iterambere rifatika mu buzima bwa buri muturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari mur’iyi nama, yashimiye Akarere ka Musanze kagize igitekerezo cyiza cyo gutegura no gutumira inama Nyungurana Bitekerezo ku Iterambere ry’Akarere, yakomeje Kandi ashimira abafatanya bikorwa ndetse n’izindi nzego kuba bitabiriye iyi nama, yongeraho ko Intara y’Amajyaruguru ayoboye izakomeza gushyigikira Ibikorwa ibyo aribyo byose bijyanye n’iterambere.
Yagize ati: “Nagira ngo nshimire Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, nshimira kandi abafatanya bikorwa ndetse n’izindi nzego mwese muri hano, ku gikorwa cyiza mwagize , cyo gutegura iyi nama Nyungurana bitekerezo ku Iterambere ry’Akarere kacu ka Musanze.”
Yongeyeho Ati “Intara y’Amajyaruguru tuzakomeza gushyigikira mu ngeri zose Ibikorwa bijyanye n’iterambere mu Karere ka Musanze, mu gihe cyose muzaba mutwitabaje.”
Yasabye abikorera n’abandi bafatanyabikorwa guhuza imbaraga,bagaharanira guhindura ibitaragenda neza,binyuze mu bushake bushingiye ku bufatanye n’intego ya buri wese mu iterambere.



